Depite Mwangachuchu umaze igihe ukurikiranyweho kugira umubano udasanzwe n’inyeshyamba za M23 kandi agashinjwa kuba akorera bya hafi mu Rwanda yongeye kugezwa imbere y’urukiko,yiregura ku kibazo cyo gutunga imbunda mu gihe yagaragaje ko yazitunze yabiherewe uburenganzira.
Ibi byakomereje mu rukiko Rukuru rwa Gisirikare kuri uyu wa 2 Kamena, ubwo urukiko rwakomezaga gusuzuma urubanza rwa Depite Mwangachuchu ukurikiranweho gukorana n’umutwe w’inyeshyamba wa M23 no gutunga imbunda mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Muri uru rubanza, umushinjacyaha yatangaje ko intwaro yahawe Édouard Mwangachuchu atari intwaro yo kwirwanaho ahubwo ko ari intwaro y’intambara, kuyitunga bikaba binyuranyije n’itegeko rya perezida.
Mwangachuchu yasobanuye ko iyo mbunda yari atunze yari iyo ku mucungira umutekano kandi ko yayitunze mu buryo bwemewe n’amategeko. Yagize ati”Nyakubahwa Perezida w’Urukiko Rukuru, njye igihe nabazaga Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu intwaro, Yansabye kwandika, hanyuma ndandika. Nyuma ampa uruhushya runyemerera gutunga imbunda.Bafashe amafoto yanjye, igikumwe cy’intoki ndabisinyira, hanyuma mpabwa intwaro. Ariko sinari mfite umugambi wo kugirira abantu cyangwa igihugu nabi ”
Abunganira Mwangachuchu nabo bemeza ko uwahoze ari Minisitiri w’imbere mu gihugu, Richard Muyej, yatumwaho akaza gusobanurira urukiko impamvu yemereye Mwangachuchu gutunga intwaro y’intambara, ariko ubu akaba abifungiwe kandi yarabimwemereye?
Bagize bati”Bwana Perezida, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu ntabwo Minisitiri ari kure. Turabasaba ko mwatumizaho Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu wafashe icyemezo cyo guha uburenganzira bwo gutunga intwaro y’intambara, kuko Mwangachuchu asobanura ko ngo kugirango atunge intwaro yabanje yabisabira uburenganzira muri Leta . asobanura neza ko ari intwaro yo kwirwanaho mu gihe yaba agabweho igitero n’abagizi ba nabi. Icyo gihe Minisitiri naza ukuri kuzagaragara.
Mwangachuchu yakomeje asobanura ko yatunze intwaro kuva 2014, kugeza uyu munsi ni hafi imyaka 9, iyo ntwaro ntabwo yigeze ikoreshwa mu gukora ibikorwa by’urugomo, ahubwo ko ari Intwaro yo kwirwanaho. Ndatekereza ko uwahoze ari Minisitiri agomba gutumizwa kuri iki kibazo kugirango ukuri kugaragare.
Umukozi w’ubushinjacyaha yibukije ko gutunga intwaro y’intambara ari icyaha gihanwa n’amategeko kandi ko kuba ufite imwe gusa bihagije kugira ngo uhanwe.
Minisiteri ya Leta igaragaza ko raporo yakozwe na ANR kuri uru rubanza ivuga ko uregwa ari umwe mu bagize diaspora yo mu Rwanda kandi ko afite ishoramari ryinshi mu Rwanda.