Uwari umuyobozi wungirije w’akarere ka Musanze ushinzwe ubukungu n’iterambere, Ndabereye Augustin kuri uyu wa Kabiri yagejejwe imbere y’Urukiko rw’Ibanze rwa Muhoza maze ibyaha ashinjwa birimo gukubita no gukomeretsa uwo bashakanye ndetse no kumuhoza ku nkeke arabihakana.
Ndabereye yagejejwe imbere y’urukiko ku isaha ya saa tanu, akaba yaburanye ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ku byaha aregwa byo “gukubita no gukomeretsa” uwo bashakanye ndetse no “kumuhoza ku nkeke” nk’uko umushinjacyaha yabigaragaje.
Ku ruhande rw’ubushinjacyaha bwagiye bugaragaza ibimenyetso bitandukanye aho hari amatariki atandukanye uyu mugabo yagiye akubita umugore we inshuro zigera kuri eshatu.
Ubushinjacyaha bwavuze ko muri 2014 Ndabereye yakubise umugore we ndetse asubira muri iki cyaha mu mwaka wa 2017, ubushinjacyaha bwanagaragaje ko hari n’igihe uyu wahoze ari umuyobozi yakubise umugore we atwite.
Ubushinjacyaha bwavuze ko ngo Ndabereye yakubitaga umugore we amuziza kutagira isuku, kutita ku nshingano z’urugo ndetse bwanagaragaje ko ubwo yamukubitaga tarikiya 29/08/2019 akanamukomeretsa ngo yamuzizaga kutamugaburira; akaba ngo ariyo mpamvu ubushinjacyaha busanga uregwa akwiye guhanwa.
Ahawe umwanya wo kwiregura, Ndabereye yavuze ko ibyo aregwa byose atigeze abikora ko ahubwo ngo yari abanye neza n’umugore we.
Cyakora, yavuze ko icyo yemera ari uko yakubise umugore we tariki ya 29/08 nabwo ngo bimugwiririye.
Yavuze ko ikigaragaza ko yari abanye neza n’umugore we ari uko ngo yamuguriye moto yo gukoresha kandi ko ngo agiye amusohokana mu bihe bitandukanye ku biyaga birimo Kivu na Ruhondo.
Uyu wari umuyobozi akaba ndetse asanga urukiko rukwiye gushingira ku ibaruwa umugore we yamwandikiye amusaba imbabazi nyuma y’uko barwanye maze agatabwa muri yombi.
Uru rubanza ruzasubukurwa kuri uyu wa Gatatu ku i saa cyenda.
Kanda AHA usome inkuru bifitanye isano
Joselyne Uwimana