Mu mirenge nka Ntarama, Nyamata , igize akarere ka Bugesera hagaragaramo abana benshi bavutse bafite ubumuga butandukanye, ndetse hakaba n’imiryango igaragaramo abana barenze babiri bafite ubumuga.
Benshi muri abo babyeyi cyane cyane abagore , bavuga ko bahozwa ku nkeke n’imiryango y’abo bashatsemo, ariko ngo cyane cyane abagabo babo bashakanye, kuko ngo bahora bababwira ko abo bana babyaye ntacyo bamaze ndetse nta n’icyo bazimarira abandi bakavuga ko atari abana nk’abandi kuburyo hari n’abata ingo zabo bakajya kwishakira abandi bagore.
Mutesi Anitha, umubyeyi ukomoka mu mudugudu wa Kayenzi akagali ka kayumba umurenge wa nyamata . avuga ko nyuma y’uko abyaye umwana ufite ubumuga umugabo yamushyize kunkeke agahora amubwira ngo nareke kuboneza urubyaro maze ngo babyare undi .
Yagize ati:” yarambwiraga ngo tubyare undi tuzabarerane bombi (…)nareba nkabona ubushobozi ntabwo n’uwo aracyafite imyaka ibiri ndamwangira maze akampoza ku nkeke ngo tubyare undi.si jye njyenyine inaha ababyeyi benshi bafite abana bafite ubumuga ntibagoheka abagabo baba bababwira ngo abo bana babo ntacyo bazabamarira ngo nibabyare kugeza babyaye abana bazima.”
Mukarigire Marthe ni umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ntarama.
Asaba imiryango ifite icyo kibazo cyo guhozwa kunkeke kujya babegera bagatanga amakuru kugirango babashe kubaganiriza babagira inama.
Akomeza avuga ko abo bana ngo ari nk’abandi nta mpamvu yokubaheza cyangwa kubahohotera.
Twagirayezu Nsenga Pierre Celestin ni umuhuzabikorwa w’inama nkuru y’abafite ubumuga mu karere ka Bugesera.
Avuga ko ntampamvu yo kujya bihererena icyo kibazo aho kigaragara, ko bagomba kujya bakigeza mu nzego zibishinzwe zikabafasha.
Ubutumwa aha aba babyeyi ni uko umwana uvukanye ubumuga iyo arezwe neza yigirira akamaro ndetse akakagirira n’abandi.
Josephine Mujawamariya