Abacuruzi bakorera mu nyubako za Gare ya Gicumbi, barinubira kuba batabona amazi kandi nyamara muri iyo gare harimo amavomo atatu.
Ayo mavomo, ubuyobozi bwa gare buvuga ko ivomo rimwe rikoreshwa mu bwiherero, irindi rigakoreshwa mu kinamba cyogerezwamo ibinyabiziga, iryanyuma rikaba ryahariwe ibiro bya BDF gusa bikorera muri gare.
Uku gucunga amazi muri gare ya Gicumbi muri ubu buryo, bamwe mu bahacururiza bavuga ko ubuyobozi bwa gare butitaye ku nyungu rusange z’abahakorera ahubwo barebye inyungu z’abantu ku giti cyabo.
Habanabakize umwe mu bakorera muri gare ya Gicumbi, avuga ko iyo bashatse amazi ijerekani ibageraho ihagaze amafaranga magana atatu.
Ati “amazi muri gare ya Gicumbi ni ikibazo, niba dukorera muri aya mazu menshi urabona ukuntu aba angana, tuba dukeneye n’amazi. Bakaduhaye nk’ivomo rusange kuko n’ubundi amazi aba yishyurwa…gushaka umunyonzi akakugira kwa padiri epfiriya cyangwa se ukajya mu rubyiniro hari n’igihe igerayo ugasanga hariyo abantu benshi, ugakenera amazi ugasanga akugezeho saa tanu kandi wari uyakeneye saa mbiri”.
Naho mugenzi we ukora umwuga w’ubwogoshi muri iyi gare ya Gicumbi avuga ko bibagora kubona amazi bifuza.
Ati:”Twagakeneye ivomo rusange ry’aha ngaha muri gare, wenda niba ri no kwishyura amafaranga tukayishyura ariko nta kuntu wava ahanga ngaha (muri gare) ukajya kuvoma i Gashirwe ukajya mu Gacurabwenge, kandi service dukora twebwe turogosha kandi ntabwo umukiriya yagenda batamumeseye mu mutwe”.
Kamazayire Lucie, umuyobozi wa WASSAC ishami rya Gicumbi, avuga ko ikibazo cy’abo bacuruzi cyumvikana, ariko akavuga ko ubuyobozi bwa gare n’ubwo akarere ari bwo bukwiye kubagaragaziza robinet zikenewe dore ko n’ubusanzwe ngo harimo amazi.
“Njyewe mbona ari ikibazo cyaganirwaho hagati y’ubuyobozi bwa gare n’ubuyobozi bw’ibanze aho gare ikorera ndetse na WASSAC hakarebwa niba amarobine agiye arimo ahagije, byagaragara ko amarobine adahagije akaba yakongerwa.”
Tumwesigye Bosco, umuyobozi wa Gare ya Gicumbi, avuga ko ikibazo cya robinet nkeya muri gare bakigejeje kuri Wasac, ariko yo ikababwira ko robinet bari bemerewe muri gare zose bazibahaye.
Yagize ati:”WASSAC batubwiye ko gare nubwo hagendwa abantu benshi ari ikibanza kimwe batafatwa mu buryo butandukanye n’ahandi”.
Nteziryayo Anastase, Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Gicumbi ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, avuga ko icyo kibazo batari bakizi, ariko ko bizaganirwaho n’inzego zibishinzwe kugira ngo harebwe impamvu ayo mazi abakorera muri gare ya Gicumbi batemererwa kuyakoresha.
Yagize ati: “Abantu barimo ndani bakabaye bayakoresha ariko mu gihe haba hari condition zituma batayakoresha, nabwo tuzabimenya kugira ngo tubiganireho. Nk’ubuyobozi tuzareba ikibitera ariko mu gihe byaba bidashoboka ubundi WASSAC ni ikigo dukorana neza twavugana n’ubuyobozi bwa gare na WASSAC noneho tukareba uburyo twafasha ku buryo haboneka ivomo ryajya rifasha wenda ba bandi bose…”
Mu gihe abakorera muri gare ya Gicumbi bataka ikibazo cy’amazi, muri iyo gare harimo robinet eshatu, zahariwe abacuruzi batatu gusa, abandi bakeneye amazi biyambaza abanyozi aho ijerekani ibageraho ibatwaye amafaranga 300.
Nkurunziza Pacifique