Bamwe mu bavuye mu buraya mu bo karere ka Nyagatare mu Ntara y’Iburasirazuba, barashishikariza abakiburimo kubureka kuko ngo nta kiza bigeze babubonamo.
Aba baretse uburaya ubu bibumbiye mu ishyirahamwe bise ‘Indangamirwa’ bahuriramo bakora ibikorwa bitandukanye bibateza imbere, iri shyirahamwe kandi ribafasha kugirana inama mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Rwandatribune.com, yasuye iri shyirahamwe; bamwe mu bafashe iya mbere mu kuganiriza umunyamakuru ariko batifuje ko amazina n’amafoto byabo bishyirwa ahagaragara ntibahishe kumugaragariza ubuzima bushariye banyuzemo igihe bari mu buraya.
Bahuriza ku kuvuga ko umwuga w’uburaya nta gaciro ufite uretse kwangiza ubuzima bw’uwukora dore ko ngo hari n’abo byaviriyemo kwandura agakoko gatera SIDA.
Umwe yagize ati “ Nakoze uburaya imyaka igera ku icumi, muri icyo gihe nakuyemo agakoko gatera SIDA,” yungamo ati, “Nagiye nkubitwa n’abantu batandukanye, nk’icirwa n’imbeho ku muhanda…”
Akomeza agira ati, “ Muri iyo myaka yose nta kintu kizima nakuyemo akaba ariyo mpamvu nshishikariza abakibirimo (uburaya) kubireka”.
Undi mu baganiriye n’umunyamakuru we avuga ko yagiye mu buraya abitewe n’imibereho mibi, cyakora ngo yagize amahirwe abuvamo nyuma yo gusanga ataranduye agakoko gatera SIDA, ubu akaba yubatse urugo aho afite umugabo n’abana.
Ati, “Ndashishikariza abana bakiri bato barimo kwishora muri uyu mwuga kubireka kuko n’amafaranga ukoreye utamenya aho aciye kuko ahita ayoyoka”.
Mpigirumuhirwa Elvis, umuganga ku Bitaro bikuru bya Nyagatare, avuga ko nk’ibitaro baba hafi abamaze kugaragarwaho ubwandu bw’agakoko gatera SIDA aho ngo bashishikarizwa gufata imiti igabanya ubukana hagamijwe kurinda ubuzima bwabo.
Agira ati, “ Bose tugerageza kubegera tubahumuriza ndetse tubashishikariza gufata imiti igabanya ubukana, muri abo bakaba bari mu byiciro bitandukanye kuko harimo abana, abangavu ndetse n’abakuze”.
Umuyobozi w’akarere ka Nyagatare, Mushabe David Claudian avuga ko hari igihe higeze kuba abafite ubwandu benshi mu mirenge ya Karangazi na Matimba ariko ngo kuri ubu nta bwandu bwinshi bugihari bitewe n’ubukangurambaga bwakozwe.
Ati, “Zimwe muri izo(ingamba) harimo gupima abagore batwite n’abagabo babo, kwigisha abanduye n’abatarandura uburyo bagomba kwitwara ndetse no gusanga abaturage mu ngo zabo bagapimwa virusi itera sida”.
Mu Karere ka Nyagatare buri Murenge ufite ishyirahamwe ‘Indangamirwa’ ribarizwamo abahoze mu buraya.
Imirenge ya Matimba na Karangazi niyo iza ku isonga mu kugira abanduye virusi itera SIDA benshi muri Nyagatare nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’aka karere.
Beatrice Niyonsaba