Amakuru Rwandatribune.com ikeshya Ubuyobozi bwa Sosiyete sivile bwo muri Gurupoma ya Bukombo, Lokarite ya Makomarehe Teritwari ya Rutchuro muri Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo.
Buvuga ko kuva ku munsi wejo ahitwa Makomarehe mu birindiro bya Gen.Mudacumura hateraniye inama yahuje FDLR n’imitwe yayiyomoyeho ndetse na mai mai Janvier.
Iyi mitwe ni RUD URUNANA na FPP isanzwe ibarizwa muri Plateform ya P5, iyi nama ikaba igamije guhuriza hamwe imbaraga zo kuba izi nyeshyamba zagaruza ibirindiro zatakaje muri Gurupoma ya Binza.
Ingabo za FARDC muri za Operation bise ZOKOLA 2 na Operation d’Ituri zabashije kwambura RUDI URUNANA ibirindiro yari imaranye imyaka 18 aribyo Katanga, Nyabanira na Mikotokoto hose ni muri Binza aho yinjizaga ibihumbi bibiri by’amadorari bya buri munsi bakura mu misoro yaka abaturage.
Naho FPP itakaza ibirindiro byayo biri ahitwa Busesa, Sarambwe na Giseguro ikaba yahakuraga 2000$ by’umusoro bya buri munsi andi akaba yakomoga mu bikorwa by’ubushimusi bw’abaturage bita kidnaping, uyu mutwe ukaba waruherutse no gushimuta abapadiri babiri bo muri Paruwase ya Nyabanira barekurwa batanze ingwate.
FDLR nayo kandi ikaba ikomeje kwibasirwa n’indege za Gisilikare za Congo aho imaze gutakaza ibirindiro bikuru byahitwa I Parisi ni muri Nyamuragira, Rugali na Bugomba aho yatwikiraga amakara hakaba hayinjirazaga 1500$ ya buri munsi.
Abakurikiranira hafi iby’iyi mitwe basanga iyi nama ntacyo ishobora gutanga kuko kuva na kera iyi mitwe yananiwe kwihuza ku mpamvu z’irondamoko, irondakarere, gutonesha no kwirirwa irya amafaranga ikanasahura abaturage.
Ndetse hakiyongeraho n’imisanzu yirirwa itangwa na bamwe mu mpunzi z’abanyarwanda ziri hanze dore ko nka RNC ya Kayumba Nyamwasa ubwayo mu kigega bise Fondation Rwigara cyingiza ibihumbi 20.000$ bya buri kwezi yose akarigitira muri iyi mitwe yitwaje intwaro gusa ntacyo bigeraho kuko bamwe mu barwanyi bavuye muri RUDI URUNANA bavugako imbunda imwe ikoreshwa n’abantu batanu.
Yanditswe na Mwizerwa Ally