Kuri uyu wa kabiri nibwo abagize komisiyo y’inteko ishinzwe imikoreshereze y’imari ya Leta (PAC) bakiriye ikigo cyita ku buhinzi n’ubworozi (RAB). Ku masoko yatanzwe agakuba kane ingengo yari iteganijwe, abadepite baca amarenga ko RAB ishobora kuzagaruka kwisobanura.
Mu bisobanuro RAB itanga ku mitangire y’amasoko, abagize PAC baciye amarenga ko ikigo RAB kigomba kuzitaba bwa kabiri.
Bimwe mu bizatuma RAB isubira mu nteko, harimo amasoko yatanzwe atari yarateganyijwe, agatwara miliyari 1 n’igice.
Aya masoko arimo irya Nasho ryo ryatwaye hafi miliyoni 500. RAB kandi yananiwe gusobanura uko yatanze amasoko arengeje ingengo y imari iki kigo cyari gifite.
Ubusanzwe RAB ntiyari yemerewe kurenza amasoko ya miliyari imwe, ariko ayatanzwe yageze kuri miliyari 4 zose. Abadepite rero ntibiyumvisha uko zikubye inshuro enye.
Muri raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta 2017-2018 yashyizwe ahagaragara muri Mata 2019, RAB na MINAGRI iyishinzwe byavuzweho amakosa anyuranye. Amwe muri yo ashingiye ku mbuto n’inyongeramusaruro zitinda kugera ku bahinzi, n’izitanzwe ntizishyurwe.
Gutinda kugeza imbuto ku bahinzi
Tariki ya mbere Nyakanga 2017, RAB yasinyanye amasezerano na ba rwiyemezamirimo banyuranye bagombaga kuzana imbuto n’ifumbire by’ibihembwe by’ihinga A na B bya 2018.
Hahise hishyurwa 80% ya Leta, naho 20% asigaye yagombaga kwishyurwa hamaze kwerekanwa urutonde rw’abahinzi babihawe.
Mu masezerano havugwamo ko rwiyemezamirimo agomba kubitangira ku gihe, bitarenze tariki 15 Nzeri 2017 ku gihembwe A na tariki 15 Mutarama ku cya B.
Nyamara abagenzuzi basanze imbuto n’inyongeramusaruro zarageze mu mirenge guhera mu Ukwakira 2017, igihembwe A kirangiye. Byose hamwe byari bifite agaciro k’amafaranga asaga miliyoni 108. Ni ukuvuga imbuto zihwanya na 25,866,988 n’ifumbire ihwanye na 82,321,000.
Ibi byabangamiye abahinzi bagombaga kuzikoresha ku gihe bakongera umusaruro, bivuze ko iyi ntego yo kongera umusaruro na RAB itayigezeho.
Imbuto ziva hanze zikubye kabiri izo mu gihugu
RAB kandi inengwa guhora irambirije ku mbuto zituruka hanze y’igihugu bigatuma zihenda.
Kuva mu 2011 kugeza muri Kamena 2017, RAB yari imaze gutanga miliyari 22 igura imbuto ingana na Toni 25,719.
Muri zo, 43% zatumijwe hanze, zitwara 65% y’ikiguzi cyose. Mbese hatanzwe amafaranga 14,451,904,454 kuri Toni 11,153.
Imbuto zikorerwa mu Rwanda zingana na 57%, nyamara zatanzweho 35% gusa. Toni 14,566.3 zaguzwe amafaranga 7,754,366,890.
Abagenzuzi bati, “ikigaragara ni uko ikiguzi cy’imbuto iva hanze gukubye kabiri icy’imbuto zituburirwa mu gihugu, (…) hakenewe gushyira imbaraga mu bushakashatsi ngo haboneke imbuto zikorewe mu gihugu imbere, bikagabanya igihendo cy’iziva hanze”.
Miliyoni zisaga 600 zitarishyurwa
RAB na MINAGRI kandi bigawa kutabasha kwishyuza amafaranga 665,498,670 y’imbuto yatanzwe.
Andi makosa ya MINAGRI arimo imishinga ikorwa idakorewe inyigo yo kubungabunga ibidukikije, gutanga ifumbire ingana kandi y’ubwoko bumwe mu gihugu cyose no mu bihe byose hatitawe ku bwoko bw’ubutaka ikoreshwamo.
Amazi akoreshwa mu kuhira kandi nta buryo apimwa ngo hamenyekane ubwiza bwayo, niba nta ngaruka yagira ku bindi binyabuzima. Ibi binakenewe ku miti ikoreshwa mu buhinzi, aho ishobora kuba yagira ingaruka ku nyamanswa zo mu mazi n’ibindi bidukikije.
Karegeya Jean Baptiste