Urubanza rw’umunyamakuru Phocas Ndayizera rwari ruteganyijwe kuri uyu wa Gatatu mu rugerereko ruburanisha ibyaha by’iterabwoba ruri I Nyanza mu majyepfo rwasubitswe kubera ikibazo cy’ikoranabuhanga.
Uyu munyamakuru Phocas n’abandi bantu 12 bareganwa bavuze ko muri gereza ya Mageragere bafungiyemo hashize amezi abiri ikoranabuhanga ryarapfuye batabona ‘dossier’ zabo.
Aba bakurikiranweho gutegura ibitero byo guturitsa ahari ibikorwa remezo nk’ibigega bya ‘essence’, inkingi z’amashanyarazi n’inyubako z’ibigo bya Leta.
Mu Ukwakira 2018 nibwo batawe muri yombi, baburana ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo bemera ibyaha baregwa.
Byari biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatatu, itariki 18 Nzeri bari gutangira kuburana mu mizi mu rugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha Imanza Mpuzamahanga n’iz’Iterabwoba ruri i Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo.
Umubyeyi wa Ndayizera, umugore we ndetse n’umuvandimwe we ni bamwe mu bari bitabiriye iburanisha.
Abaregwa bavuze ko ikoranabuhanga aho bafungiye i Kigali ryapfuye batigeze babona ‘dossier’ zabo bityo batazi neza ibyo baregwa ubu.
Umucamanza yavuze ko ataburanisha abantu batabonye ‘dossier’ zabo.
Usibye Ndayizera n’undi muntu umwe bafite ababunganira, abandi babwiye urukiko ko batabasha kubona abunganizi kubera ubukene.
Umucamanza yababwiye ko icyemezo ko ari abakene gitangwa n’ubutegetsi, ko mu iburanisha ritaha nibaza badafite icyo cyemezo bazafatwa nk’abashaka kwiburanira.
Uru rubanza kandi rwahamagajwemo Cassien Ntamuhanga, watorotse Gereza ya Mpanga mu Ukwakira 2017, nk’uregwa utazwi aho aherereye bikaba bivugwa ko azaburana atari mu rukiko.
Ntamuhanga, mu iburanisha ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo yashinjwe ko nyuma yo gucika gereza ari we wafashaga aba baregwa gutegura ibitero by’iterabwoba.
Phocas Ndayizera, umunyamakuru wigenga (freelancer) yakoreye ibinyamakuru binyuranye birimo na BBC Gahuzamiryango.
Biteganyijwe ko urubanza ruzasubukurwa kuwa 29 Ukwakira 2019.
Karegeya Jean Baptiste