Nyuma y’urupfu rwa Gen Mudacumura Sylvestre rwabaye mu rukerera rwo kuya 17 Nzeli, Gen. Maj Ntawunguka Pacifique agizwe umuyobozi wa FDLR/FOCA.
Amakuru dukesha abakurikiranira hafi iby’uyu mutwe batifuza ko amazina y’abo atangazwa bavuga ko ahagana mu ma saa tanu z’amanywa zo kuri uyu wa gatanu tariki ya 20 Nzeli 2019 Gen Maj Ntawunguka Pacifique atorewe kuyobora umutwe wa FDLR/FOCA
Gen Maj Ntawunguka ahawe izi nshingano nyuma y’uko FDLR icitsemo ibice bibiri mu minsi hafi itatu ishize uwayiyoboraga Gen Mudacumura yishwe n’ingabo za FARDC.
Muri ibi bice bibiri Gen Maj Ntawunguka yihariye igice kinini cy’ingabo ku mpamvu eshatu zikurikira nk’uko twabitangarijwe n’abamuri hafi:
- Kuba umubare munini wa FDLR/FOCA isigaranye ari abahoze mu gicengezi kandi baratojwe na Gen Maj Ntawunguka uzwi nka Omega na Iyamuremye Gaston uzwi nka Rumuli akaba anazwi nka Byiringiro Victor
- Kuba umubare munini w’aba ofisiye basigaye mu FDLR ari abakomoka muri Mukingo ho mu murenge wa Busogo kubera ko ngo Omega ari umuyobozi urangwa n’ivangura rishingiye ku moko n’itonesha rishingiye ku turere.
- Kuba abasirikare basigaye muri FDLR bamaze kurambirwa ubuzima bubi kandi bakaba babona ko ntazindi ngufu basigaranye zo gukomeza urugamba bakaba bakeneye gukorana n’abaterankunga ari nabyo Omega na Rumuli baharaniraga mbere y’urupfu rwa Gen Mudacumura Sylvestre Alias Mupenzi Bernard.
Gen. Maj. Ntawunguka Pacifique uzwi ku izina rya Omega wari usanzwe akuriye urwego rw’ingabo FOCA/ABACUNGUZI kurwego rwa Etat major muri FDLR yavutse mu 1964 avukira mu cya hoze ari Komine Gaseke muri perefegitura Gisenyi ubu akaba ari mu murenge wa Muhanda ho mu karere ka Ngororero,Intara y’Uburengerazuba,kubazi neza Gen.Omega bahamya ko ari Umuhezanguni dore ko yivugiye ko azagaruka mu Rwanda nta mututsi ukiharangwa.
Yahunze igihugu cy’u Rwanda mu 1994 afite ipeti rya Lieutenant ubu akaba afite ipeti rya Gen.Major yari asanzwe ari chef d’etat major muri FDLR akaba yaranashyiriweho impapuro zimuta muri yombi n’urukiko mpuzamahanga rwa ICC kubera ibyaha by’intambara ndetse anafatirwa ibihano n’Akanama k’umutekano k’umuryango w’abibumbye.
Gen Maj Ntawunguka yashinze umutwe wihariye ufatwa nka special force witwa CARAP(Commando d’Action Recherche de Profondeur) uyu mutwe ukaba waramenyekanye mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi gusahura imitungo,kwica no gufata abagore ku ngufu .
Ubwanditsi