Munyurangabo Olvier wari umujyanama wa komite nyobozi y’akarere ka Gicumbi yamaze gusezera ku mirimo ye.
Amakuru avugwa nuko uyu mukozi yasezeye hamwe n’umuyobozi w’ishami rishinzwe Ubutegegetsi n’Imicungire y’abakozi Bwana Higiro Damas ndetse n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Manyagiro Nzamurambaho Bonavanture.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Manyagiro Nzamurambaho Bonavanture, ku murongo wa telephone yatubwiye ko akiri mu kazi.
Yagize ati:”Kandi nkubwiye ko ndi mu kazi, njyewe izi saha ndi mu kazi ubwo rero ibyo gusezera mwategereza akarere kakabibabwira”.
Mpayimana Epimaque umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Gicumbi yemeje amakuru y’aba bakozi uko ari batatu ko basezeye ku mirimo yabo.
Yagize ati:”Yes hari abakozi basezeye ku mpamvu zabo bwite, ni abakozi batatu dufitiye amabaruwa, harimo Nzamurambaho Bonavature, Higiro Damas na Munyurangabo Olvier”.
Mpayimana epimaque akomeza avuga ko inshingano abo bose bari bafite zigiye kuba zihawe abandi bakozi bakoranaga.
Nkurunziza Pacifique