Umuhuzabikorwa ku rwego rw’igihugu w’Ishyaka rya Ingabire Victoire (FDU-Inkingi) Syridio Dusabumuremyi yishwe ateraguwe ibyuma n’abantu bataramenyakana nk’uko ishyaka yabarizwagamo ribyemeza.
Umuyobozi w’ishyaka FDU-Inkingi ritaremerwa mu Rwanda ariryo uyu mugabo yabarizwagamo, Ingabire Victoire yemeje aya makuru.
Yabwiye Bwiza.com dukesha iyi nkuru ko urupfu rwa Dusabumuremyi rwabereye mu Murenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga aho uyu mugabo yikoreraga ku giti cye. Ingabire avuga ko nta kibazo Dusabumuremyi yari afitanye n’undi muntu kizwi.
Ati “Syridio yaraye yishwe mu masaha ya saa mbiri z’ijoro. Yaratuye i Muhanga , aho abantu baje kuri moto, bakinjira aho yarari mu kazi,bakamuteragura ibyuma. Bagahita n’ubundi bafata moto bajeho baragenda.”
Asaba abakora ibikorwa byibasira abo muri FDU –Inkingi kubihagarika. Ati “ Ndasaba abo bicanyi kunamura icumu, bakumva ko ari ngombwa ko Abanyarwanda tubana mu mahoro.”
Ingabire yabwiye BBC ko nyuma yo gufunga abayobozi ba FDU-Inkingi mu myaka ishize Dusabumuremyi ari we wasigaye ahuza ibikorwa by’iri shyaka, ubu ritaremerwa n’amategeko mu Rwanda.
Ati: “N’igihe nanjye nari ntarafungurwa niwe wasigaye ahuza ibikorwa by’ishyaka ngo abarwanashyaka badasigaraga bonyine, n’ubu nibyo yakoraga afasha ishyaka kwiyubaka.”
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rutangaza ko Mu iperereza ry’ibanze hafashwe abantu babiri bakekwa kugira uruhare muri ubwo bwicanyi. Iperereza rirakomeje kugira ngo hamenyekane abamwishe n’icyo bari bagambiriye.
RIB irasaba umuntu wese waba afite amakuru yafasha iperereza kubakoze ubu bwicanyi ko yayatanga kuri station ya RIB imwegereye.
Mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka Anselme Mutuyimana wari umuvugizi wa FDU-Inkingi yaburiwe irengero nyuma umurambo we utorwa mu ishyamba rya Gishwati mu burengerazuba.
Mu kwezi kwa 10 umwaka ushize, urwego rw’amagereza mu Rwanda rwatangaje ko Boniface Twagirimana wari umuyobozi wungirije wa FDU-Inkingi yatorotse gereza ya Mpanga.
Ubwanditsi