Ubwo umuvunyi mukuru Anastase Murekezi yasuraga akarere ka Burera umurenge wa kinyababa kuri uyu wa Gatatu, mu bibazo yagejejweho harimo n’ibyabaturage umunani bambuwe ubutaka maze bwubakwaho amashuri.
Aba baturage bagaragarije umuvunyi mukuru ko ubutaka baguraniwe ari ubwo mu gishanga bakaba nabwo barahise babwamburwa n’ubuyobozi bw’akarere ka Burera.
Uwitwa Senzira Gilbert yagize ati”Bubatse amashuri mu isambu yacu hanyuma baduha imirima mu bishanga tukaba ariho duhinga arinaho twakuraga ibidutunga nyuma baza kuyitwambura bavuga ko hari itegeko rivuga ko tutemerewe guhinga mu bishanga ari ibya leta badukuramo kugeza ubu tumaze imyaka umunani twiruka mubuyobozi ariko nubu twabuze igisubizo”
Nzabona sylivestre we agira ati “Ubukene bugiye kutwica kuberako ntaho tugira ho guhinga; njyewe imirima yose narimfite barayitwaye, narintuzwe no guhinga aho bari barampaye none ubu ntunzwe no kujya guca inshuro, badufashe badusubize ibyacu kuko twararenganyijwe cyane…”
Umuvunyi mukuru Anastase Murekezi yavuze ko aba baturage bakwiye guhabwa ingurane z’ibyabo.
Ati”Ikibazo cy’aba baturage kirumvikana kuko bakeneye aho baba bahinga rero mubasubize iyo mirima yo mugisha bahingago babe bayikoresha ariko baraba bayikoresha itabanditseho kuko itegeko ritabyemera noneho ubuyobozi buzabashakire ahandi imusozi ha leta babahe hitwe ahabo”
Gahunda y’umuvunyi yo kwegera abaturage igamije kubasobanurira amategeko kugirango barusheho guhabwa ubutabera bunoze.
Joselyne Uwimana