Umuhanzi w’icyamamare muri Leta zunze ubumwe z’Amerika Justin Drew Bieber, uzwi cyane nka Justin Bieber agiye kurushinga n’umukobwa yihebeye Hailey Baldwin bamaranye igihe bakundana nyuma y’uko atandukanye na Selena Gomez.
Justin Bieber yavukiye muri Canada, akaba azwiho impano ikomeye yo kuririmba kuva afite imyaka 13, azi kandi no kwandika nenza ibihangano ndetse akaba umukinnyi wa sinema.
Uyu muhanzi w’imyaka 25 agiye gushakana na Hailey Baldwin w’imyaka 22, nawe ufite izina ritoroshye, aho uyu mukobwa asanzwe ari umunyamideli ndetse akaba anakora ibiganiro bitandukanye ku mateleviziyo yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru TMZ cyandika inkuru z’imyidagaduro, ubukwe bwa Justin Bieber na Hailey Baldwin buzabera muri hoteli iri mu majyepho y’umugi wa Caroline muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Ubu bukwe buzaba mu muhezo ukomeye, bukaba buzitabirwa n’inshuti za hafi zaba bombi zirimo ibyamamare ku mateleviziyo akomeye bifitanye umubano n’umufasha wa Bieber birimo nka Kim Kardashian, Heidi Klum, Ellen DeGeneres, Katy Perry, Ciara, Diana Ross n’abandi benshi.
Justin Bierber yakunzwe cyane mu ndirimbo ze zitandukanye zirimo ‘Love me’ yakoze muri 2009, ‘Baby’, ‘As long as you love me’, ‘Sorry ’ nizindi nyinshi, ubukwe bwa Bieber na Hailey buzaba kuwa mbere taliki ya 30 Nzeri 2019.
Ubwanditsi