Nyuma yuko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi REB, gitunguwe n’umwanda uri mu Rwunge rw’Amashuri rwa Kibali, kuri ubu ibyobo byatindurirwagamo imyanda iva mu misarane, byatangiye gutabwa.
Mu ntangiriro z’ubukangurambaga ku irembe ry’uburezi, nibwo ikinyamakuru Rwandatribune.com cyabagejejeho inkuru ivuga ko REB yatunguwe n’umwanda yasanze mu Rwunge rw’Amashuri rwa Kibali.
Ubuyobozi bw’ishuri bwatinduriraga imyanda yo mu misarane hafi y’umuhanda ndetse bikaba byagira ingaruka ku bagenzi bakoresha uwo muhanda cyangwa n’abanyeshuri baka bagwa muri uwo mwanda.
Icyo gihe Dr Irene Ndayambaje Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Uburezi REB,yasabye ubuyobozi bw’ishuri ko mu cyumweru kimwe uwo mwanda ugomba kuba wavuyeho nta rundi rwitwazo.
Yagize ati:” Ya myanda ishobora kugenda ikajya mu baturanyi, yewe ishobora no gutera ikibazo. Twabahaye ko rwose iki cyumweru icyo kibazo bagomba kwihutira kugikemura ko nta rundi rwitwazo rwagombye kubaho”.
Nyuma yo guhabwa icyumweru kimwe, ubuyobozi bw’ishuri rya kibali bwatangiye gutaba ibyobo batinduriragamo imyanda yo mu misarane.
Nsengimana Jean Damascene Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Uburezi mu karere ka Gicumbi, avuga ko kuba Urwunge rw’Amashuri rwa Kibali rwari rufite umwanda habayeho uburangare bw’ubuyobozi ariko kugeza ubu biri gukosorwa.
Yagize ati:”Kibali bigaraga ko habaye uburangare bw’umuyobozi w’ishuri nkuko namwe mwabyiboneye, kandi twasize tumuhwituye. Nyuma yo kumuhwitura bya byobo byari biteje umwanda mu kigo tukihava bahise babitaba, barabitabye n’impungenge twari dufite ku bana baharererwa zararangiye”.
Uyu muyobozi akomeza avuga ko ubuhwituzi buzakomeza ku buryo Urwunge rw’Amashuri rwa Kibali rutakongera kugaragaramo umwanda.
Ati:” Hari gahunda akarere kashyizeho, nibura hari toilette zo kuvidura, hari imodoka ishinzwe gutwara imyanda ikayijyana ku kimoteri cy’akarere”.
Kugeza ubu mu bukangurambaga ku ireme ry’uburezi, mu karere ka Gicumbi hamaze gusurwa ibigo bigera muri 15.
Ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi burasaba ibigo kwibanda ku isuku ndetse no kuyitoza abakiri bato. Biteganyijwe ko mu karere ka Gicumbi hazasurwa ibigo bigera kuri 30.
Nkurunziza Pacifique