Abaturage bo mu bice bitandukanye by’umurenge wa Juru wo mu Karere ka Bugesera bari mu byishimo bidasanzwe nyuma yo guhabwa ibigega bitandatu bifata amazi.
Ibyo bigega bariya baturage babishyikirijwe kuwa Kane w’iki cyumweru kiri kurangira n’abagiraneza 22 bo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika bibumbiye mu itsinda bise ‘Zam Zam’.
Ibi bigega bisobanuye byinshi ku babishyikirijwe cyane ko kubona amazi bikomeje kuba ikibazo cy’ingutu ku mubare munini w’abatuye Bugesera; ibintu bitera bamwe gukoresha amazi yo mu bishanga, bikaba bibatera indwara z’umwanda za hato na hato.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Juru, Rurangirwa Fred, asaba abaturage guharanira kubyaza umusaruro biriya bigega baharanira kandi kugira ubuzima bwiza.
Yagiza ati, “Baturage b’uyu murenge muramenye ntimuzapfushe ubusa aya mahirwe mugize yo kubona amazi hafi dore ko na buri kigega cyakira amazi asaga metero kibe 40.”
Umuyobozi w’itsinda Zam Zam Yusuf Nersary, yavuze ko umuco wo gufasha we na bagenzi be bawukomora ku babyeyi babo.
Ati, “Twe tukiri bato mu muryango bahoraga badutoza kugirira neza abantu (…) Ibi akaba aribyo byatumye tububakira ibi bigega by’amazi n’uturima tw’igikoni.”
Itsinda Zam Zam risanzwe rifite n’indi mishanga itandulanye rikorera mu Rwanda harimo uwo rifatanya n’abajyanama b’ubuzima mu gutanga ibinini bya vitamin A.
NIYONSABA Beatrice