Kuri iki cyumweru tariki ya 29 Nzeli 2019 nibwo ikipe ya Gasogi United yazamutse muri shampiyona y’icyiciro cya mbere yatangaje ko yamaze kumvikana na rutahizamu wahoze akinira akinira ikipe ya Rayon sport ukomoka muri Mali akaba agomba guhita agera mu Rwanda kuko yari ategerejwe I Kigali mu masaha ya saa sita z’Ijoro.
Imvugo yabaye ingiro kuko ahagana saa saba z’ijoro ryo kuri uyu wa mbere nibwo rutahizamu w’umunya Mali Tidiane Kone yasesekaye ku kibuga cy’indege i Kanombe aho aje gufasha iyi kipe ya Gasogi United Football Club mu ntego zayo muri shampiyona ibura iminsi mike ngo itangire.
Akigera ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali yafashe umwanya wo kuvugana n’itangazamakuru avuga kuby’iyi gahunda imuteye ku garuka mu Rwanda dore ko yari yarigeze kuhaba akina mu ikipe ya Rayon Sport yavuyemo akerekeza muri Zambia mu ikipe ya Zesco united.
Kone yabwiye itangazamakuru ko we atunzwe n’umupira w’amaguru bikaba nta cyamubuza kujya aho abona hamufasha ku ntego ze zo kuba umunyamwuga.
Yagize ati “Ndishimye kugaruka mu Rwanda, ndaramutsa abanyarwanda bose. Ni igihugu cyiza nakunze kandi ngarutse gukina aho nahoze mu myaka ishize ariko mu yindi kipe. Numvishe ko ari ikipe nshya ntabwo navuga byinshi, nizerako ntaje kureba amabara niteguye gufasha ikipe yanjye. Nta kipe ntakinira igihe cyose twaba twumvikanye kuko sindeba amazina”
Abajijwe ku byerekeye umukino wa mbere wa shampiyona Gasogi United ifitanye n’ikipe ya Rayon sport mu mpera z’iki cyumweru Kone yagize ati: “ Ni umukino nk’iyindi burya mu mupira w’amaguru uwitwaye neza niwe ukwiye insinzi. Reka dutegereze turebe ariko njye nzakora akazi kanjye uko bikwiye. Bizanshimisha kuyitsinda (Rayon Sport)”
Tidiane Kone biteganyijwe ko azakora imyitozo ye ya mbere muri Gasogi kuri uyu wakabiri kuri sitade ya Kicukiro kuva 07h00-09h00 za mugitondo aho azaba aje gufatanya na bagenzi be gutegura umukino wa shampiyona uzahuza Gasogi na Rayon Sport kuwa gatandatu tariki 05/10/2019 saa 15h00
HAKORIMANA Christian