Tariki 28 Nzeri, isi yose yizihiza umunsi mpuzamahanga wo kubona amakuru(International Day for Universal Access to Information).
U Rwanda rwashyizeho itegeko ryo kubona amakuru mu 2013, ruba igihugu cya cumi na kimwe muri Afurika kirifite, nyamara mu bigo bimwe n’uturere ntiryubahirizwa.
Insanganyatsiko y’uyu mwaka ivuga ko ntawe ugomba gusigara inyuma ku makuru, UNESCO isaba ibihugu gushyiraho amategeko n’ibindi bikorwa remezo bituma rubanda ibona amakuru.
Umuyobozi mukuru wa UNESCO, Audrey Azoulay agira ati, “Za Leta nizikorana n’imiryango itazegamiyeho ndetse n’urubyiruko, uburyo bwo kubona amakuru buzafasha guharanira uburenganzira bwa muntu n’inkingi yo kugera ku iterambere rirambye”.
Umuyobozi wa Transparency International ishami ry’u Rwanda, Ingabire Marie Immaculée we asanga benshi mu bayobozi b’ibigo n’uturere bazi neza itegeko ryo kubona amakuru ariko bakaryirengagiza ku bwende.
Ni muri urwo rwego rwandatribune.com yasuye imbuga z’uturere twose 30, irazisuzuma maze ikora icyegeranyo. Hari mu kwezi kwa gatanu 2019.
Amakuru ari ku mbuga z’uturere ntahagije
Ubusanzwe abagana imbuga z’uturere baba bashaka kurebaho amakuru y’ingenzi atagombera kubonana n’abayobozi cyangwa gufata umwanya wo kujya ku karere.
Dore amwe muri ayo makuru ni aya:
Imihigo y’akarere
Ingengo y’imari y’akarere
Imyanzuro y’inama njyanama
Haba hakeneweho kandi uburyo umuntu yabasha kuvugana n’umuyobozi batabonanye, nk’uko nabwo ari bumwe mu buryo bwemewe n’itegeko N° 04/2013 ryo kuwa 08/02/2013 ryerekeye kubona amakuru.
Mu ngingo yaryo ya 9 rigira riti:
Amakuru asabwa n’umuntu ku giti cye cyangwa itsinda ry’abantu mu rurimi urwo ari rwo rwose mu ndimi zemewe n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda hakoreshejwe imvugo, inyandiko, telefoni, ikoranabuhanga cyangwa ubundi buryo bw’itumanaho bitabangamiye ibiteganywa n’iri tegeko.
Inimero z’abantu: abakozi, nyobozi, njyanama, abayobozi b’imirenge, utugari n’imidugudu
Hagaragaye ibi bikurikira:
1.Ku mbuga z’uturere hafi ya twose hariho imihigo, ingengo y’imari, nyobozi, na Komite ya njyanama
- Hari aho ubona amakuru atuzuye: amafoto atagira nimero wabonaho uwo ukeneye, amakuru ari muri headlines wafungura ukayabura cyangwa ntafunguke, amakuru ashaje y’imyaka yashize, n’andi.
Dore ishusho nyayo y’imbuga z’uturere:
Utugerageza ni Kayonza na Kirehe kuko usangaho umubare w’abaturage cyangwa abakozi b’ibigo nderabuzima. Ndetse na Gisagara ishyiraho amakuru arebana na Girinka.
Udukeneye kwikubita agashyi, ni uturere tudashyira ku rubuga abakozi na telefoni zabo. Utwo harimo Nyamasheke, Rubavu, Nyaruguru n’utundi.
A.UMUJYI WA KIGALI
Hariho byose, n’amakuru agezweho: abakozi, nyobozi na njyanama
Haburaho: imyanzuro ya njyanama mu mwaka wa 2019, kandi amakuru yose ari mu rurimi rw’icyongereza, bitoroheye utakizi gusura uru rubuga
1.GASABO
Hariho abagize njyanama na nyobozi, na ba gitifu b’imirenge
Haburaho:
Raporo za njyanama mu mwaka wa 2019,
Kuva muri Gashyantare kugeza Gicurasi hagiyeho inkuru 4 gusa.
Mu kumenyekanisha akarere ni imirongo 6 gusa
Hari ibyanditse muri headlines wafungura ugasangaho ubusa, hari kandi ahari amazina nta nimero za telefoni.
2.KICUKIRO
Mu kumenyekanisha akarere harimo amakuru ahagije.
Hariho abantu bose kuva kuri njyanama, abakozi kugera ku mudugudu.
Haburaho: raporo za njyanama mu mwaka wa 2018 na 2019
Nta nkuru yigeze ijyaho muri Werurwe na Mata 2019.
3.NYARUGENGE
Hariho: Raporo zose za njyanama kugeza muri Mata 2019.
Hariho abantu bose kuva kuri njyanama, abakozi kugera ku kagari.
Haburaho: inimero z’abakozi, kandi mu kwezi kwa Gicurasi nta makuru yigeze ajyaho
B.INTARA Y’UBURASIRAZUBA
4.BUGESERA
Hariho: nyobozi na njyanama yose, hariho na za njyamana z’imirenge
Hariho ibyemezo bya nyobozi (ariko bya 2016 gusa)
Haburaho: nta mukozi n’umwe, ba gitifu b’imirenge, utugari n’imidugudu ntabyo
Imyanzuro ya njyanama ipanze haherewe ku ya kera, iya vuba ikaza munsi (hejuru hari 2010, munsi ni 2019)
5.GATSIBO
Hariho abantu bose kuva kuri njyanama , abakozi kugera ku mukuru w’umudugudu.
Haburaho: imihigo n’ingengo y’imari
Imyanzuro ya njyanama haherukaho iya Nzeri 2018
6.KAYONZA
Hariho imyanzuro ya njyanama, abantu bose kuva kuri njyanama kugera ku mudugudu
Agashya ni uko hariho n’umubare w’abaturage kuri buri rwego
Haburaho: imihigo, ingengo y’imari
7.KIREHE
Hariho byose: imihigo, njyanama, abakozi , abakuru b’imidugudu
Agashya ni uko usangaho n’abakozi b’ibigo nderabuzima, imibare, ibibazo by’abaturage, raporo z’imihigo mu bihembwe, ubukungu n’ubuhinzi.
Bamenyekanisha akarere mu makuru ahagije
Haburaho: ingengo y’imari gusa
8.NGOMA
Hariho imihigo, na raporo za njyanama kugeza Nzeri 2018
Haburaho: abayobozi ku nzego zose, nta na nyobozi (muri headlines nta UBUYOBOZI buriho)
9.NYAGATARE
Hariho byose: imihigo, ingengo y’imari, abantu, imyanzuro ya njyanama
Haburaho: amakuru, hashize ukwezi kose (Mata-Gicurasi 2019) nta kijyaho
10.RWAMAGANA
Hariho: imihigo, ingengo y’imari, nyobozi, njyanama n’abakozi kugera ku murenge.
Raporo ya njyanama haheruka iya Gashyantare 2018
Haburaho: utugari n’imidugudu
C.AMAJYARUGURU
11.BURERA
Hariho komite ya njyanama na nyobozi, abakozi bose kugera ku kagari.
Hateganijweho imihigo n’ingengo y’imari
Ariko:
Inyandiko zimwe ntizifunguka
Abakuru b’imidugudu ntabo
Imyanzuro ya njyanama iheruka 2016; 2017 hariho imwe, 2018 imwe, kandi nazo ntizifunguka
12.GAKENKE
Byose biriho, nyobozi, njyanama, abakozi kugera no ku mudugudu. Hariho ingengo y’imari n’imihigo
Haburaho: imyanzuro ya njyanama haherukaho iya 2016
13.GICUMBI
Hariho nyobozi na njyanama, abakozi bose kugera ku kagari. Imihigo n’ingengo y’imari biriho
Haburaho: abakuru b’imidugudu
Imyanzuro ya njyanama haherukaho iya Ukwakira 2018
14.MUSANZE
Hariho abantu bose kugera ku midugudu
Haburaho: imyanzuro ya njyanama mu 2018
Ukwezi kwa gatanu nta nkuru n’imwe iriho (umunsi w’umurimo, uruzinduko rwa Perezida n’ibindi)
15.RULINDO
Hariho njyanama, nyobozi, abakozi na ba Gitifu b’imirenge. Hariho imihigo, ingengo y’imari n’imyanzuro ya njyanama
Haburaho: utugari n’imidugudu
Njyanama haherukaho iya Nzeri 2018
Ingengo y’imari haherukaho iya 2017
Nta nkuru zagiyeho muri Mata na Gicurasi 2019.
D.AMAJYEPFO
16.GISAGARA
Hariho nyobozi n’abakozi, ndetse n’imihigo
Imyanzuro ya njyanama haherukaho iya Nzeri 2018
Imirenge, Utugari n’imidugudu ntibifunguka
Njyanama ntayiriho(urafungura ukayibura)
Agashya:Hariho amakuru yose ku micungire ya Girinka( e-girinka)
- HUYE
Hariho komite ya njyanama, nyobozi n’abakozi kugera ku kagari
Hariho imihigo n’ingengo y’imari by’imyaka ishize
Hariho raporo ya njyanama kugeza Kamena 2018
18.KAMONYI
Hariho ingengo y’imari ya 2017-2018, na njyanama yateranye mu Ukuboza 2018
Imihigo ntiriho (ni baringa, urafungura ukayibura)
Imirenge, utugari birahishe kandi ntibifunguka
Nta buyobozi buriho haba njyanama, nyobozi cyangwa abakozi
19.MUHANGA
Hariho abayobozi kuva kuri njyanama, nyobozi kugera ku mudugudu
Imyanzuro ya njyanama hariho iya Nzeri 2018
Imihigo hariho iya 2017-2018
Nta ngengo y’imari, nta bakozi bariho
20.NYAMAGABE
Hariho abantu bose njyanama, nyobozi, abakozi , kugera ku bakuru b’imidugudu
Urubuga rushyirwaho inkuru nibura 3 mu kwezi
Ariko: imyanzuro ya njyanama haherukaho iya 2015
Imihigo hariho kugera 2017-2018, kandi ipanze uhereye ku ya kera
21.NYANZA
Hariho nyobozi, komite ya njyanama, ba gitifu b’imirenge
Hariho imihigo n’ingengo y’imari bigezweho
Raporo za njyanama haherukaho iya Ukuboza 2018
Ariko: hariho urutonde rw’utugari rutagira nimero za telefoni, email gusa
Nta bakozi bariho
22.NYARUGURU
Hariho imihigo n’inkuru zijyanye n’igihe
Raporo ya njyanama ya Ukuboza 2018
Haburaho: nta buyobozi namba buriho, haba nyobozi, njyanama, abakozi , imirenge
23.RUHANGO
Hariho Komite ya njyanama, nyobozi n’abakozi bo ku karere
Urubuga rujyaho inkuru zijyanye n’ibihe
Hariho imyanzuro igezweho ya njyanama, hariho imihigo
Ariko hariho urutonde rw’utugari, rutagira nimero z’abayobozi
E.UBURENGERAZUBA
24.KARONGI
Hariho komite ya njyanama, nyobozi, abakozi bose kugera no ku bakuru b’imidugudu
Hariho imihigo na raporo za njyanama
Ariko, hagati ya Gicurasi 2018 na Werurwe 2019 nta raporo ya njyanama iriho
25.NGORORERO
Hariho komite ya njyanama n’abakozi, hariho imihigo kandi urubuga rujyaho inkuru zijyanye n’ibihe
Raporo ya njyanama iherukaho Mutarama 2018
Nyobozi ntiriho (ni baringa, nta foto nta zina nta nimero)
26.NYABIHU
Hariho ibikenewe byose: abantu kugera ku midigudu, imihigo, raporo za njyanama
Raporo ya njyanama haherukaho iya Ukuboza 2018
27.NYAMASHEKE
Hariho imihigo n’ingengo y’imari, hariho raporo ya njyanama iheruka muri Werurwe 2019
Haburaho:
Nta nkuru zijyaho
Nta mazina na mba: nyobozi, njyanama, abakozi, imirenge
Hariho Serivisi eshatu: Mituweri, Uburezi, ubutaka
28.RUBAVU
Hariho imihigo na raporo za njyanama zose, na komite nyobozi
Usibye 3 bagize nyobozi, nta wundi muntu uriho: nta bakozi, nta bajyanama, nta ba Gitifu
29.RUSIZI
Hariho abantu kuva kuri njyanama , abakozi kugera ku tugari.
Hariho imihigo igeza 2017 gusa
Raporo za njyanama hariho 2012, 2013 na 2017 gusa
30.RUTSIRO
Byose biriho: abantu bose kugera ku mudugudu, imihigo, ingengo y’imari na raporo za njyanama
Ariko njyanama haherukaho iya Ukwakira 2018
Bamwe mu basura imbuga z’uturere biganjemo abanyamakuru , bavuga ko hakorwa ibishoboka imbuga zose zikubakwa kimwe, zikajyaho bimwe kuko itegeko rishyiraho bazishinzwe ari rimwe, kandi abazigana bashakaho amakuru amwe.
Ikindi ni uko hanozwa buryo bwo gushyiraho amakuru, hakabamo ubunyangamugayo, aho kubona umutwe ukabura ikirimo.
Karegeya Jean Baptiste