Jonnathan McKynstry watoje amavubi muri CHAN ya 2016 yahawe amasezerano y’imyaka 3 atoza ikipe y’igihugu ya Uganda.
Mu nshingano ze harimo kugeza iyi kipe muri AFCON 2021 n’igikombe cy’Isi kizabera muri Qatar mu mwaka wa 2022
Jonnathan McKinstry watoje ikipe y’igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ yageze mu gihugu cya Uganda kuri uyu wa mbere aje gusinya amasezerano yo gutoza imisambi ya Uganda yari imaze amezi 2 itozwa n’umutoza wungirije Abdallah Mubilu hamwe na Livingston Mbabazi bari bafite izi nshingano by’agateganyo nyuma yo gutandukana na Sebastien Disable ikubutse mu gikombe cy’Afurika.
McKnstry ahigitse kuri uyu mwanya abandi batoza 170 bari basabye iyi mirimo, gusa ku rutonde rugufi rw’abatoza bagombaga gutoranywa uyobora Uganda Craines yari asigaye ahatanye n’ababiligi Hugo Bruce watwaye igikombe cya Afrika cya 2017 mu ikipe ya y’igihugu ya Cameroun ndetse Luc Elmael uri mu ikipe ya AFC Leopard yo muri Kenya nabo bahataniraga gufata inshingano zo gutoza ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru mu gihugu cya Uganda ‘The Craines’
Aganira n’itangazamakuru Jonny yatangaje ko yishimiye imirimo mishya ahawe muri Uganda craines kandi abizeza ko bafatanyije bazagera ku musaruro mwiza.
Ati “Ndishimye cyane, nejejwe n’imirimo mishya muri Uganda Craines. Nta gushidikanya ko Uganda Craines ari imwe mu makipe meza muri Afrika. Ibi biranyemeza ko dufatanyije tuzagera kuri byinshi kandi tuzakomeza guharanira intsinzi”
Uyu munya-Irland afite inshingano zo kugeza Uganda craines kure harenze aho umufaransa Sebastien Disable yayigejeje kuko iyi kipe ikubutse mu gikombe cy’afurika n’ubwo yasezerewe mu matsinda.
McKnstry yahawe inshigano zo kugeza iyi kipe muri AFCON 2021, CHAN 2020 ndetse no mu gikombe cy’Ii kizabera Qatar 2022. Gusa ntiharatangazwa abagize itsinda ry’abazamutwaza inkoni muri uru rugendo.
Jonny McKnstry w’imyaka 34 y’amavuko, yatoje Sierra Leone mu mwaka wa 2012-2014 mbere gato y’uko agirwa umutoza w’amavubi mu mwaka wa 2015-2016 aho yavuye yerekeza mu ikipe ya KF Kauno Zilgiris yo mu gihugu cya Lituania, kuri ubu akaba ari umutoza w’ikipe ya Saif SC ikinamo umunyarwanda Emery Bayisenge mu cyiciro cya mbere hariya mu gihugu cya Bangladesh.
Hakorimana Christian