Bamwe mu basigajwe inyuma n’amateka bo mu kagari ka Kabazungu, umurenge wa Musanze ho mu karere ka Musanze barishimira intabwe bateye yo kumenya gusoma no kwandika kuko kutabimenya byari barabahejeje mu bwigunge.
Ni nyuma y’uko abagera kuri 25 mu mpera z’icyumweru kirangiye bahawe imyamyabumenyi z’uko bize gusoma no kwandika ku nkunga y’itorero rya ADEPR.
Aba abaturage bahuriza ku kuvuga ko mbere bagendaga bayoboza ahantu hazwi ariko ngo ubu bagiye kubicikaho kuko bazajya bisomera ibyapa biharanga.
Nyirabirahure vestine yagize ati”kutamenya gusoma no kwandika ni nk’indwara ikomeye cyane kuko wageraga ahantu ukaba wahayoboza kandi uhagaze wenda nko ku cyapa kiharanga ariko guhera ubu sinayiboza ahantu ndatambuka ngasoma icyapa nkamenya ngo aha ngeze ni hehe…”
Madarasi Simion we agira ati”Kuba menye gusoma no kwandika ubu mvuye mu bujiji, twakuwe mu ishyamba ariko nubundi twasaga nkaho tukihaba ariko aho twigaga badutozaga no kugira isuku gukaraba, kumesa mbese twigayo byose urabona ko twasobanutse tumeze nkabize”
Jeannine Uwamahoro, umukozi wa Ministeri y’Umuco na Siporo muri serivisi y’inkoranyabitabo ashimira abafatanyabikorwa bakomeza kubafasha kwigisha aba basigajwe inyuma n’amateka akabasaba gukomeza umuco wo kwiga kumenya gusoma no kwandika.
Aba basigajwe inyuma n’amateka ni ikiciro cyabo cya kabiri kirangije kwiga gusoma no kwandika; icya mbere cyarimo abagera kuri 30 mu gihe abarangije ubu ari 25 aba bose biga ku nkunga ya ADEPR ndetse bagaterwa inkuga na musenyeri John Rucyahana.
Joselyne Uwimana