Colonel Bagosora Théoneste ufatwa na benshi nk’umucurabwenge wa Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, arasaba kurekurwa atarangije ibihano (libération anticipée) nyuma yo kurangiza bibiri bya gatatu (2/3) by’igihano yakatiwe.
Iby’ubu busabe bwa Bagosora byamenyekanye ku wa gatanu tariki 27 Nzeri, nk’uko ikinyamakuru Le Figaro kibitangaza.
Bagosora yari umuyobozi mukuru muri Minisiteri y’ingabo z’u Rwanda muri 1994, ubwo habaga Jenoside yakorewe abatutsi igahitana abasaga miliyoni.
Mu rubanza rwa mbere, urukiko rwa TPIR rwari Arusha rwari rwamukatiye igifungo cya burundu, rumushinja kuba ku isonga nk’umucurabwenge wa Jenoside. Nyuma yaje kujurira mu 2011, akatirwa imyaka 35 y’igifungo, ari nacyo arimo gukorera mu gihugu cya Mali.
Mu nyandiko yagaragaye mu cyumweru gishize muri PTPI (Urwego mpanabyaha rwasimbuye TPIR), Bagosora yasabye kuba afunguwe kuva muri Werurwe uyu mwaka.
Impamvu nta yindi, ni uko kuva yafatirwa muri Cameroun mu 1996, avuga ko amaze kurangiza bibiri bya gatatu by’igihano yakatiwe.
Igisubizo ku busabe bwa Bagosora kizatangwa na Perezida wa MTPI, umucamanza Carmel Agius, ariko itariki ntiramenyekana.
Ku mugereka w’ibaruwa isaba yanditswe n’abunganira Bagosora tariki 6 Werurwe, berekana ko yaba afite n’ikibazo cy’uburwayi, cyakunganira ubusabe bwe.
Bagosora siwe wa mbere waba asabye kurekurwa muri ubu buryo, ariko n’irekurwa ry’abamubanjirije ntiryakiriwe neza na Leta y’u Rwanda.
Ku irekurwa rya Nahimana Ferdinand na padiri Rukundo Emmanuel, Leta y’u Rwanda isobanura ko iyo abarekuwe bageze hanze batangira gukwirakwiza imvugo n’inyandiko zihakana zikanapfobya Jenoside.
Ku ruhande rwa Komisiyo yo kurwanya Jenoside (CNLG), bavuga ko u Rwanda rutarashyikirizwa ubwo busabe mu buryo bwemewe. Umuyobozi wayo, Dr Bizimana Jean Damascene ati, “u Rwanda nirumara gushyikirizwa dosiye officially, inzego bireba zizategura igisubizo gikwiye gishyikirizwe MTPI”.
Abacamanza bo mu bujurire bwa TIPR bahamije Bagosora icyaha cya Jenoside, ibyaha by’intambara n’ibyaha byibasiye inyoko muntu; ariko hari bimwe batesheje agaciro mu byavuye mu rubanza rw’ibanze.
Ubujurire bwemeye ko Bagosora yashoboraga gukumira ibyaha byakozwe n’abasirikare no guhana ababikoze; kuko ari we musirikare wari ufite ijambo rikomeye Jenoside itangira. Icyo yahanaguweho ni icyo kuba ari we watanze amabwiriza yo gukora Jenoside.
Karegeya Jean Baptiste