Noble Marara avuga ko umuntu wigeze kuba inkotanyi nyuma akaba asaziye mu mashyamba arara yihishahisha ari ubugwari kuko kuba umuntu yashakisha kubaho afite imyaka 50 ari ububwa mu mitekerereze y’inkotanyi.
Marara avuga ko kuba umusilikare ufite amapeti yo hejuru yasazira mu ishyamba arwana urugamba atazatsinda ari ibintu bigayitse.
Yagize ati: “igihe nari mfite imyaka 20 nari mfite impungenge z’uko nzarenza imyaka 34,35 ntacyo maze.byanteraga agahinda none ubungubu ngiye gukwiza imyaka 45,kubera ko na Kagame ubwe yari afite 36 igihe yagiye kuba visi perezida(…)ni ukuvuga we are failures(twaratsinzwe).
Noble Marara avuga ko kuba umuntu yarwana no kubaho ageze mu zabukuru ari ubugwari.
Agira ati: “ kumva rero umuntu arimo kurwana no gushaka kubaho afite imyaka 50,60 ni ububwa.Mu mitekerereze y’inkotanyi ni ububwa,ni ubusambo ni ubugegera ni imbwa ziri ahongaho(…) bariya bose uba ureba bagenda bihishahisha ngo barashaka kubaho bafite imyaka 60 seriously?kandi wari inkotanyi?”
Noble Marara kandi yakomoje ku basilikare bakuru baba mu mashyamba bagasazirayo.Ngo ntibikwiye ko umusilikare mukuru yasazira mu mashyamba kandi yakagombye kuba ari mu kiruhuko cy’izabukuru mu gihugu cye atekanye.
Mu gitwenge gishimishije Marara yagize ati: “Nk’uriya musaza Mudacumura…ngo ni Lt Gen seriously (mu by’ukuri )… Lt Gen ufite imvi w’umusaza! ubundi umuntu umeze nka Mudacumura ufite imvi n’iminya mu maso yakabaye ari retired.”
Marara avuga kandi ko bidashoboka ko babona instinzi igihe cyose mu Rwanda abaturage batengamaye.ngo umuti ni umwe,ni ibiganiro
Agira ati: “niba sisiteme igomba guhinduka bagomba kwemera ibiganiro tukerekana(abatavuga rumwe na Leta y’u Rwanda) ibitagenda mu gihugu abantu bari mugihugu bakazisobanurira nabo kuko ntabwo ushobora gusobanura ibibazo by’abantu bari mu gihugu batabyivugiye wowe uri hanze. !bo ntabwo binuba,wowe ukavuga ko ushaka gutaha ugashyiraho sisiteme yari ihari muri 80 what is that rabish!”
Mu kiganiro na radio therock Marara yakomeje avuga ko usibye kuba aba basaza barwanya Leta y’u Rwanda baba mu mashyamba nta mbaraga bafite ngo nta na sisiteme bubatse ishobora kuzashyira mu bikorwa umugambi wabo igihe bazaba badahari kuko ntawe utekereza ku gutoza abo ayoboye bakiri bato bitewe n’umwiryane ubaranga.
Ubwanditsi