Noble Marara ati:Leta ya Kigali nta ruhare ifite mu kuba Rutabana abundikiwe,kandi nta bushobozi ifite bwo kuba yashimutira umuntu muri Uganda.
Uwahoze mu buyobozi bw’ishyaka rirwanya Leta y’u Rwanda RNC Noble Marara yatangaje ko Kigali nta ruhare ifite mu ibura ry’uwo bakoranaga bya hafi Ben Rutabana kuko amakuru yizewe afite avuga ko Kayumba Nyamwasa uyobora RNC ariwe wamushimuse kugeza ubu bakaba batazi niba ari muzima cyangwa atakiriho.
Marara avuga ko Ben Rutabana yaburiwe irengero kera ariko bagatinda kubitangaza kuko bashakaga kubanza gushishoza koko ngo bamenye uwaba ari inyuma yaryo.
Ngo kwitonda n’ubushishozi bagize mu ibura n’itangazwa rya Ben Rutabana ryahishuye uruhare rwa Kayumba Nyamwasa,umuyobozi wa RNC mu ibura rya Ben Rutabana.ibi ngo abishingira ku nyandiko ahamya ko ari ukuri yandistwe n’umuryango wa Ben Rutabana utangaza ko yaburiwe irengero.
Yagize ati: “Iyi nyandiko yaje igasobanura neza ko Rutabana ari umuntu ushobora kuba afitwe n’abakagombye kumurinda no kumucungira umutekano.gutinda gutangaza ibura rye bivuyemo inkuru nyayo ko Kigali nta ruhare ifite mu kuba Rutabana abundikiwe cg se niba bataranamuhitanye.”
Noble Marara asanga ari ikibazo gikomeye cyane kuba muri opozisiyo haboneka abantu bafite ububasha bwo guhemukirana.
Yagize ati: “ igihe cyose abantu bafite inyota y’ubutegetsi barahemukirana ,iriya politike ni kimwe n’amabandi,amabandi iyo yibye ikintu kugira ngo akigabane birabagora.politiki rero ishingiye kugusaba imfashanyo,ishingiye ku kurwanira abayoboke habamo guhemukirana kwinshi cyane.”
Marara avuga ko ibura rua Rutabana rishingiye ku makimbirane ashingiye ku miyoborere yagiranye na Kayumba Nyamwasa.
Agira ati: “ikigaragara ni uko Rutabana yagiranye ubwumvikana buke cyane na bagenzi be bo muri RNC byumwihariko n’ubuyobozi bwa gisisrikare buyobowe na Kayumba Nyamwasa (…)habayemo ibintu byo gushakakwimakaza icyenewabo,habamo ibintu byo kuba Kayumba ashaka kwiyegereza gusa abantu bafitenye isano,haamo no kuba Rutabana yararakajwe na bariya bantu mwabonye mu nkiko ejo bundi (abarwanyi ba RNC bari kuburanishwa mu Rwanda).”
Mu gusoza ikiganiro Marara yagiriraga kuri radio inyenyeri dukesha iyi nkuru,avuga ko intandaro y’amakimbirane hagati ya Ben Rutabana na Kayumba Nyamwasa ari ukuba inama za Rutabana zitarubahirijwe nk’uko bari barabyumvikanye.
Ibi ngo byababaje cyane Rutabana nk’umuntu wari Sous lieutenant muri za mirongo cyenda ngo kuba atanga inama mu mwaka wa 2000 ntizubahirizwe ni ikibazo gikomeye kuko bari sous lieutenant nkawe muri za mirongo cyenda ubu ni bajenerali.
Ngo kuba Rutabana atanga inama ntizubahirizwe nyamara aba kaporali bo muri lyce de Kigali ba Frank Ntwari ,akaba aribo barimo kuyobora za operasiyo arinabo barimo gukorera iyizarubozo Rutabana uyu munsi ni ikibazo gikomeye cyane.
Marara avuga ko umuryango wa Ben Rutabana ugaragaza ko yaburiye mu gihugu cya Uganda kuko ariho baheruka erekeza.Ngo mu kugera muri Uganda ntakigaragaza ko hari ikindi gihugu yaje kujyamo nyuma y’aho.akaba asaba igihugu cya Uganda n’ishyaka rirwanya leta y’u Rwanda RNC kugaragaza aho Ben Rutabana aherereye.
Ati: “Kayumba ateje ibibazo mu mpunzi kuruta n’ibyo Kagame yari asanzwe atwitereza.Ubu twahoraga twitaza Kagame ariko ubungubu hariho no kwitaza opozisiyo.”
Aka kamo kandi katewe na Dr.Rudasingwa Theogene umwe mu bashinze RNC nyuma akaza gushwana na Kayumba Nyamwasa,mu kiganiro yagiranye na Radio Ishyakwe ikorera kuri internet yakwennye Kayumba Nyamwasa aho amushinja kwigurutsa no kwigarika abantu bakoranye aho mu kiganiro Umuvugizi wa RNC Jean paul Turayishimiye yihankanye Major Mudasiru Habibu alias Koloneri Musa ko atamuzi ko amuheruka ari impunzi kimwe n’abagenzi be barikuburanishwa mu rukiko rwa gisilikare rwa Nyamirambo mu kiganiro cyo kuwa gatatu taliki 02 Ukwakira 2019 yagiranye na Radio ijwi ry’Amerika
Ubwanditsi