Inyeshyamba za RUD-URUNANA zageze mu birindiro byazo ari impehe, nyuma y’uko zigabye igitero zikica abaturage 14 bo mu Kinigi ingabo z’uRwanda zikabahiga bukware.
Amakuru ageze kuri Rwandatribune.com aravuga ko ku munsi w’ejo saa kumi n’ebyiri inyeshyamba zigera muri enye ziyobowe n’umuserija tutabashije kumenya amazina arizo zageze muri Gurupoma ya Binza ahitwa Gatanga zije kubara inkuru mbi y’ibyo zaboneye mu Rwanda nyuma y’uko abari bateye bari 45, bamwe muri bo bakicwa abandi bagafatwa mpiri.
Izi nyeshyamba zari zimaze iminsi ine mu masengesho yo kwiyiriza ubusa zivuga amashapule abandi bahanura ndetse abahubiri babo bababwira ko bitoramo abantu 45 bagatera ko igihugu Imana ikibahaye.
Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo zagabye igitero ku basivili zica abantu 14 abandi barakomereka,Ingabo za RDF zatangiye kubahiga zigenda zibica ruhongohongo abandi bafatwa mpiri kandi ibikorwa byo kubahiga k’ubufatanye n’abaturage byatanze umusaruro.
Muri Binza ku birindiro bya Jean Michel kugeza na n’ubu bavuga ko Kapiteni Nshimiyimana Cassien alias Gavana wari uyoboye ibitero yaba kuri Telefone ye ngendanwa batarongera kumuca iryera ko ashobora kuba yaraguye mu mutego w’ingabo z’u Rwanda mu Ishyamba ry’ibirunga akicwa.
Capt Nshimiyimana Cassien aka Gavana yavutse mu mwaka wa 1977 avukira ahahoze Komini Kidaho, ubu ni mu Karere ka Burera, Umurenge wa Rugarama. Yinjiye muri EX-FAR, muri 1993 mu cyiciro cyitwaga aba vingt six jour(batozwaga iminsi 26jrs), muri 1994 yabarizwaga muri Ops Rulindo yayoborwaga na Majoro Muvunyi, yinjiye muri CRAP ya ALIR muri 1996 mu gihe Gen.Musare yiyomoraga kuri FDLR agashinga RUD-URUNANA.
Nshimiyimana Cassien yahise ahabwa ipeti rya Serija, yinjizwa muri CRAP ya RUD URUNANA, muri Gicurasi 2015, Gavana ubwo yari Liyetona yagabye igitero ku baturage ahitwa i Miliki muri Teritwari ya Lubero yica abaturage 800, afatanije na Majoro Kizito ufungiwe ibyaha by’intambara muri Congo Kinshasa, muri Kanama 2015 n’aho bateguye igitero cyishe abaturage 1200 ahitwa i Bwavinwa.
Ubu bwicanyi bwose nibwo bwatumye abaturage bo muri Lubero bivumbura bashinga defense civile yitwa MAI MAI CANDAYIRA ,mu mujinya utoroshye Mai Mai Candayira yateguye igitero simusiga ahitwa Mashuta muri Gurupoma ya Mukeberwa kuwa 07 Gashyantare 2016, gihitana Gen.Majoro Ndibabaje Jean Damacsene alias Musare,n’uwari ushinzwe ibikorwa bya Politki Majoro Milowu.
Mwizerwa Ally