Indege y’ubwikorezi y’ingabo za Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo yari irimo abantu umunani yaburiwe irengero mu burasirazuba bwa Congo nyuma yo guhaguruka mu mujyi wa Goma ijya i Kinshasa ejo kuwa kane.
Itangazo ry’ikigo gishinzwe iby’indege muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo rivuga ko iyi ndege yariho ifasha mu bwikorezi bw’ibikoresho by’umukuru w’igihugu.
Perezida Félix Tshisekedi n’umugore we Denise ejo kuwa kane bageze mu mujyi wa Beni muri Kivu ya ruguru mu ruzinduko rw’akazi.
Iyi ndege yahagurutse ku kibuga cy’indege cya Goma saa 13:32 z’amanywa ejo kuwa kane igomba gukora urugendo rw’amasaha atatu kugera i Kinshasa.
Ikigo gishinzwe iby’indege cyatangaje ko yabuze ku mirongo y’ibyuma bigenzura indege (Radar) hashize iminota 59 ihagurutse.
Iki kigo kivuga ko yarimo abaderevu n’abakozi bayo bane hamwe n’abandi basiviri n’abasirikare bane.
Iyi ndege yabuze ivuye i Goma ubu iri gushakishwa nk’uko iki kigo kibivuga.
Umwaka ushize i Kinshasa indege ya Antonov yari itwaye ibikoresho by’amatora yituye hasi hashize umwanya muto ihagurutse ihitana abantu 23 bari bayirimo.
Ubwanditsi