Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Miyove mu karere ka Gicumbi, baravuga ko ikibazo cy’imyumvire yabagaho yo guheza abafite ubumuga kigenda gicika, kuri ubu ngo ikibazo gihangayikishije abafite ubumuga ni icyo kutagira inyunganirangingo zitaboneka bishingiye ku bushobozi buke bw’abafite ubumuga.
Rubambana Jean Berckimas umuturage wo mu mudugudu wa Kivumu, avuga ko ubukene mu muryango butuma batabasha kugura inyunganirangingo z’abafite ubumuga.
Rubambana yagize ati:” Nkubu hari benshi baba baramugaye n’amaguru, bakaba badafite imbago kandi bazikwiriye, erega sindi kubivuga mpereye kure n’umugore wanjye yamugaye akaguru. Mbese reta idufashije bakazibona kuko twebwe ubwacu ntabwo twabona aho tuzikura”. (https://chacc.co.uk/)
Mdame Mujawamaliya Elizabeth Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi wungurije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, avuga ko mu karere ka Gicumbi hatangiye ibarura ry’abafite ubumuga, ku buryo n’ikibazo cy’abataka inyunganirangingo iri barura hari icyo rizabafasha hamaze kumenyekana abazikeneye.
Ati:”Gicumbi dutekereza kuri aba bantu umunsi ku wundi, ubu ndetse nababwira ko dufatanyije na gahunda y’abafite ubumuga ku rwego rw’igihugu, harimo gukorwa ibarura ry’abantu bafite ubumuga butandukanye. Harimo ndetse no kureba niba harimo abakeneye inyunganirangingo kugira ngo hakoreshwe uburyo butandukanye babashe kuzihabwa kandi ngira ngo niba munakurikirana gahunda nibura buri mwaka haba hari inyunganirangingo zoroheje zitangwa”.
Kugeza ubu mu karere ka Gicumbi haraburwa abaturage bafite ubumuga barenga ibihumbi bitanu. Usibye inyunganira ngingo abafite ubumuga basaba baracyanagowe n’inyubako zigerekeranye zubatswe mu bihe bya mbere, ariko ntizishyirweho inziya yabo ibafasha kugera kuri servise bifuza, ibisaba inzego zose bireba gukomeza gukorera ubuvugizi abafite ubumuga mu rwego rw’iterambere ryabo.
Nkurunziza Pacifiquea