U Rwanda rwahawe igihembo cy’igihugu gifite gahunda zitandukanye n’amategeko bigamije guteza imbere urubyiruko, kizwi nka Future Policy Award 2019.
Igihembo cyatangiwe muri Serbia n’akanama kitwa Future World Council, kareba gahunda za leta zifite intumbero zireba kure cyane ku guteza imbere urubyiruko.
Minisiteri y’urubyiruko ivuga ko iki gihembo cyakiriwe na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite, Donatille Mukabalisa, aho yitabiriye inama y’abagize inteko ishinga amategeko, akaba yacyakiriye mu izina rya Perezida Kagame wagihawe.
Iki gihembo kandi cyanahawe Estonia, Ecosse, Afurika y’Epfo, u Burayi, Los Angeles, Nepal na Senegal. Gahunda zahembwe zikaba zaratoranyijwe muri 67 zo mu bihugu 36.
Ibihugu byahembwe byose bifite gahunda zo guteza imbere urubyiruko mu bukungu binyuze mu guhanga imirimo irambye, guha umwanya urubyiruko mu miyoborere ndetse n’ibikorwa mboneragihugu hagamijwe iterambere n’amahoro birambye.
Abatanze igihembo bagaruka kuri gahunda ya YouthConnekt, aho kuva yatangira mu 2012, ba rwiyemezamirimo barenga 600 banyuze mu mwiherero wo kubafasha gutegura no gucunga imishinga, abahembwe ni 210. Kugeza ubu kandi iyi gahunda imaze guhangira imirimo urubyiruko rurenga 8309.
Iyi gahunda ya Youth Connekt kandi kuwa Kane yahawe igihembo cyatanzwe n’Ikigega cyo mu Kigobe cy’Abarabu gishinzwe iterambere (Arab Gulf Programme for Development -AGFUND), gifite agaciro kangana amadolari ya Amerika ibihumbi 200.
Iki gihembo kikazafasha Leta kwagura gahunda ya Youth Connekt no kwihutisha zimwe mu zindi gahunda ziyishamikiyeho.
Umuyobozi wa World Future Council, Alexandra Wandel, yavuze ko uyu mwaka bashimiye politiki zifite umwihariko zashyizweho n’abayobozi biyemeje guhangana n’ubushomeri mu rubyiruko no kugabanya icyuho cy’uruhare rwarwo mu miyoborere y’ibihugu.
Avuga abatsindiye iki gihembo berekanye ko bishoboka n’uko byakorwa, bityo abafata ibyemezo hirya no hino ku Isi bakaba bakwiye gukurikira urugero rwabo.
Ati “Mu guteza imbere urubyiruko, birashoboka guhangana n’ibibazo bitandukanye biri hirya no hino ku Isi ari byo; imihindagurikire y’ibihe, ubushomeri n’amakimbirane yangiza ahazaza”.
igihe.com dukesha iyi nkuru cyandiste ko Imibare yerekana ko urubyiruko rungana na miliyari 1.8 z’abaturage b’Isi bose, aho kimwe cya kabiri bari munsi y’imyaka 30. Muri Afurika abagera kuri 60% bari munsi y’imyaka 25. Kuba hariho gahunda nziza ziteza imbere urubyiruko ni urugero rwiza rukwiye kugera ku Isi hose kugira ngo izi mbaraga zizatange umusaruro.
Kuva ibi bihembo byatangira gutangwa, gahunda 51 zo mu bihugu 37 zimaze gushimirwa umusanzu wazo mu guhangana n’ibibazo byugarije Isi. Mu myaka ishize hahembwe gahunda zo kurengera urusobe rw’ibinyabuzima, amashyamba, inyanja, kwihaza mu biribwa, uburenganzira bw’abana, kurandura ihohoterwa rikorerwa abagore n’abana, kurwanya ubutayu n’izindi.