Nyabihu:biyemeje ko muri 2020 batazaba bakibarizwa kumwanya wambere mukugira abana bagwigiye.
Ubuyobozi bw’akarere ka Nyabihu ku bufafatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye barimo ADRA biyemeje kugeza aka karere ku mwanya wa mbere mu turere twakemuye ikibazo cy’imirire mibi mu mwaka wa 2020 .
kuri ubu imiryango igera kuri 470 ifite abana bari munsi y’imyaka itanu imaze kubona inka.
Akarere ka nyabihu niko kaje kumwanya wambere mu turere dufite abana bafite imirire mibi ubwo hakorwaga ibarura rusange muri 2015 harebwa uko ikibazo cy’igwingira mu bana gihagaze.
Ubu bafashe ingamba zo guhashya icyo kibazo kugirango ibarura ryo muri 2020 rizasange abana bafite ubuzima buzira umuze.
Ngo iri barura riba buri myaka itanu rizasnga nta gwingira rikirangwa muri aka karere biturutse ku nka iyi miryango ikennye ifite abana bari munsi y’imyaka itanu ihabwa n’abaterankunga.
Bamwe mubaturage bahawe izo nka bahamyako guhabwa inka byabagiriye akamaro cyane ko bahabwa izikuze zihita zibyara bityo nabo bajya kwitura abandi batazafite bitura za nyina
Nyiramwiza Vestine yagize ati “bampaye inka ndi umukene mfite abana batandatu ariko babiri baracyari batoya byansabaga rero kujya gushaka aho nyagura kugirango abana banjye nabo bagire ubuzima bwiza ariko kuva nahabwa iyi nka byangiriye akamaro kuko narimfite umwana wenda kurwara bwake ariko yahise Akira amera neza turanywa twese n’abakuru Kandi ubu mpinga n’imboga cyangwa zikimeza ahari ifumbire ntakitahera urebye ntacyo mbaye”
Rukaka Jean Claude yagize ati”jyewe bampaye inka mfite akana Kari mu mutuku ngize amahirwe ihita yima ikihagera irabyara umwana yatangiye kunywa amata ndetse n’abajyanama bubuzima bakaza kunyigisha uko mukorera iryo yuzuye ariko ubu yarakize ntakibazo afite ikindi Kandi inka yanjye yakamwaga menshi nka kitiro 8 kununsi kuburyo nsagurira n’isoko nkabasha kwikenura kuko ayo banyishyuraga aho nagemuraga amata nayaguzemo agahene ubu ndoroye rwose ntakibaza nkaba nsaba nabagenzi banjye twituye kuzita kunka twabahaye bityo zikazabagirira akamaro”
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Karago Kabalisa Salomon avuga ko abaturage bakwiriye kumenya agaciro k’inka baba bahawe bazikoresha icyo zagenewe bakirinda kuzigurisha.
Yagize ati “turasaba abaturage kubungabunga izi nka bakazifata neza kugirango nabo baziture bagenzi babo kuko abazihawe mbere zabagiriye akamaro , twari dufite abana 126 bafite ikibazo cy’imirire mibi muri uyu mirenge ariko ubu bose barakize ubu icyo dukora turi kureba cyane abari kuvuka.”
Niyomugenga Olivier ni umukozi wa ADRA avugaka ko batangige iyi gahunda hashije imyaka itatu .Bazanye ibikorwa byabo muri aka karere kuberako kari kaje kumwanya wambere mukugira abana bafite imirire mibi
Yagize ati “izi nka twazihaye imiryango yari ifite abana bafite imirire mibi cyangwase abegera kugera muri icyo kiciro twiyemeza gufasha imiryango ifite abana bari munsi y’imyaka itanu bityo tubona ko buzafasha kugabanya iki kibazo Kandi bimaze gushira turizera tudashidikanya ko umwaka utaha nibongera gukora igenzura bazasanga kano karere hatagifite umubare w’abana mu nini wagwingiye.
Ibarura ryakozwe mu mwaka wa 2015 ryagaragazaga ko akarere ka Nyabihu kaza kumwanya wambere mu turere twose tw’u Rwanda mukugira abana bagwingiye aho Kari Kari 59% kugeza ubu abaturage bari kwitura bagenzi babo bagomba gutanga ika nkuru zizahita zibyara aho kwitura inyana nkuko byari bimenyerewe. iki gikorwa kikaba kiri gukorerwa mu mirenge ya Karago, Kintobo ,Jenda na Bigogwe.
Uwimana Joselyne