Kuva ku wa 05 kugeza kuwa 14 Ukwakira 2019, Intore zisaga 200 zo muri sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu (REG), zasoje itorero mu kigo cyigisha umuco w’ubutore i Nkumba mu karere ka Burera mu murenge wa Kinoni mu ntara y’Amajyarugu, aho zari mu Itorero kugira ngo zigishwe indangagaciro na kirazira bizazifasha mu gutanga serivisi nziza.
Kuri iki gicamunsi mu kigo cya komisiyo y’igihugu y’itorero hashozwe itorero rya Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu icyiciro cya kabiri cyari kigizwe n’intore 200 bose bakora muri Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu, izi ntore zifite izina ry’ubutore “Indemyabusugire”zikaba zaratangiye gutozwa kuva taliki ya 5 basoza kuwa 14/10/2019.
Lt Col Desire Migambi, Visi Perezida w’Itorero ry’Igihugu Umuyobozi mukuru wa komisiyo y’itorero yatangiye aha ikaze abashyitsi bakuru ndetse n’abandi bose bari aho ati” nunze mu cyifuzo cya Nyakubahwa Kagame Paul aho yifuzaga ko buri munyarwanda agomba kuba intore mu byo akora byose.
Bwana Ron Weiss, umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe Ingufu (REG) yatangiye agaragariza ibyishimo yatewe no kuba yagarutse muri iki cyiciro cya kabiri cy’itorero ry’abakozi ba REG, ngo kuko icyiciro cya mbere nawe ubwe ari mu batorejwe muri icyi kigo, avuga ko ibyo banyuzemo byose nawe yabinyuzemo atozwa kuba intore, akomeza abibutsa ko ibyo bakora babikomora ku ntore nkuru ibarusha intambwe Nyakubahwa Prezida Paul Kagame ihora ibashishikariza kurushaho gukora neza mubyo bakora bya buri munsi.
Akomeza avuga ati “Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yaduhaye umukoro ukomeye ariko ushoboka wo kugeza amashanyarazi kuri buri muturarwanda mu mwaka wa 2024, abasaba ko kugira ngo ibyo bizagerweho ari uko buri wese yabigira inshingano ze, akora gitore kandi kinyamwuga munishimira ibyo mukora kuko serivisi z’amashanyarazi mutanga nazo ziri muri zimwe mu nkingi za mwamba mu kuzamura ubukungu n’imibereho myiza y’umuturarwanda ndetse n’abagana u Rwanda.
Ir. Donalt Harerimana umwe mu ntore zatojwe akaba ari umukozi muri EDCL mu kigo gikorera muri REG, akaba ashinzwe kubaka inganda n’imiyoboro minini y’amashanyarazi yavuze ko iri torero ryamwubatse cyane aho yatojwe gukangukira gukora umurimo ku gihe kandi vuba, biga umuco w’ubutore baniga indangagaciro ndetse n’amahame y’ubutore agomba kuranga umukozi wa REG kugira bashobore kugera ku ntego igihugu cyahaye REG yo muri 2024.
Akaba kubwe yiyemeje ko hari imishinga igenda buhoro ntirangirire igihe, ndetse n’indi bikagaragara ko itazarangira bakaba bagiye gukurikirana ababikora haba ba rwiyemezamirimo ndetse n’abandi bafatanyabikorwa kugirango aho bari bari bahave bihute, bese imihigo yadindiye kandi niyo batangije irangirire mu gihe.
Uwanyirigira Marie Josée, akaba ari umukozi ushinzwe ibikoresho n’ububiko muri EUCL nayo ikorera muri REG ishami rya Ruhango. Yavuze ko imitangire ya service n’ubwo yari isanzwe igerageza kuba myiza ko noneho ubu ngubu igororotse kuko hagiyeho akarushyo.
Ati kubera ko twize ibintu byinshi haba ukuntu bakoranaga guhera mu Rwanda rwa Gihanga kugeza ubu ngubu muri iyi leta y’ubumwe n’ubwiyunge serivisi ni ikintu gikomeye cyane kandi batindaho ku buryo umuturage abona ibyo ashaka kandi akabibonera mu gihe n’igihe ashakiye kandi aho ashakiye hose kuko ikintu cyerekeranye n’ikoranabuhanga aricyo REG ishaka gushyiramo imbaraga cyane.
Iki cyiciro cya kabiri cy’Itorero rya REG kije gikurikira icya mbere cyabaye mu matariki ya 25 Kamena– 02 Nyakanga 2019 cyitabiriwe n’abatozwa 179, iki cyiciro cya kabiri kikaba cyari kitabiriwe n’abatozwa basaga 200.