Bamwe mu batuye mu murenge wa Kabatwa, mu karere ka Nyabihu bavuga ko gufata amazi ava ku nyubako zabo byabafashije kugabanya ingendo ndende bakora bajya gushaka amazi.
Abaturage bavuga kandi ko ibi banabibonamo igisubizo mu gukumira ibiza ahanini bituruka ku mvura bikunze kwibasira aka gace.
Ikibazo cy’ibiza ahanini bikomoka ku mvura ni kimwe mu bibazo bikunze gushyira ubuzima bwa benshi mu kaga hirya no hino. Minisiteri y’ibikorwa by’Ubutabazi isaba abaturage kwirinda ibiza hakoreshejwe uburyo butandukanye mu gihe cy’imvura . (vapingzone.com)
Abatuye mu karere ka Nyabihu mu ntara y’iburengerazuba, nka hamwe mu hakunze kugaragara Ibiza, bavuga ko mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo kuri iki kibazo batangiye uburyo bwo gufata amazi ava ku nyubako zabo.
Nshutinzima Paul ni umwe mu baturage b’uyu murenge wa Kabatwa aragira ati “Ingamba twarazifashe ndetse abaturage benshi hano bafite ibigega by’amazi ava ku mazu biba biboshwe mu migano , bigahomwa nyuma byaba na ngombwa bigasigwa n’irangi .”
Nyiramutuzo Dancille nawe ati “ Urugero iwanjye , amazi ava ku nzu narayafashe ku buryo iyo imvura iguye amazi yose yinjira mu kigega noneho ntansenyere cyangwa ngo asenyere abaturanyi banjye kandi n’utashoboye kubaka bene iki kigega acukura igitega kirekire agasasamo amabuye , ya mazi yose akamanuka muri ya mabuye.”
Mu bihe by’imvura, Minisiteri y’ibikorwa by’ubutabazi (MINEMA) isaba abaturage kwirinda ibiza basibura ruhurura ziyobora amazi ahabugenewe aho zitari zigashyirwaho, kuzirika ibisenge bigakomezwa cyane ku nkuta hirindwa ko byatwarwa n’umuyaga.
Iyi Minisiteri ibasaba kandi kugenzura ibikorwa bishobora kwangizwa n’imvura bigasanwa hakiri kare, kugenzura inzu zituwemo ko zatangiye kwangirika zigasanwa cyangwa abazituyemo bakazivamo no gufasha abatuye mu manegeka kwimuka.
Ubwo yahererekanyaga ububasha n’uwo yarasimbuye Minisitiri w’ibikorwa by’ubutabazi Kamayirese Germaine yavuze ko icyo Minisiteri ayoboye izibandaho cyane ari ugukumira mbere yuko ibibazo bivuka.
Yagize ati “Ibikorwa byose by’ubutabazi tuzabiha umwihariko, bitewe n’ibyo ari byo, nko mu gihe impunzi zizaba zahuye n’ibibazo tuzatabara kuko tubishinzwe, mu gihe imvura izagwa ikamara igihe , igihe izuba rizavira rikamara igihe kirekire hazashyirwaho ingamba zo kubimenya mbere y’uko biba kandi byose tukabikora dufatanyije n’abo dusanze’’.
Iyi Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi ubusanzwe yitwaga Minisiteri y’Imicungire y’Impunzi n’Ibiza (MIDIMAR) , bityo ihindurirwa izina mu Ukwakira mu mwaka w’2018.
Imibare yashyizwe ahagaragara n’iyi Minisiteri, yerekana ko kuva uyu mwaka watangira abantu 70 bishwe n’ibiza abandi 177 barakomereka , inzu 4095 zirangirika ndetse hangirika na hegitari 6708.65 z’imyaka.
Irasubiza Janvier