Mu gihugu cya Uganda ubwo hatangizwaga ibizamini by’abanyeshuri barangiza umwaka wa kane w’amashuri yisumbuye mu Karere ka Mbarara byagejejwe ku bigo bizakorerwaho birinzwe n’abasirikare bashinzwe kurinda umukuru w’igihugu.
Ibi bizamini byatangiye gukorwa kuri uyu wa Mbere taliki ya 14 Ukwakira 2019, bikaba byarindishijwe abakomando mu rwego rwo kwirinda ko byakwibwa bamwe mu banyeshuri bakaba bakopezwa.
Umuco wo kwiba ibizamini urasanzwe muri Uganda ku buryo mu ikorwa ryabyo haba harimo ruswa nyinshi aho ababyeyi bazitanga kugira ngo abana babo bakopezwe bazasohoke ari aba mbere bibaheshe andi mahirwe nk’uko bitangazwa n’ibinyamakuru bitandukanye byo muri iki gihugu.
Ku banyeshuri ibi byabaye nk’agashya ubwo babonaga bazaniwe ibizamini mu modoka za gisirikare, birinzwe n’abashinzwe imyitwarire mu gisirikare (Military Police) hamwe n’umutwe wa gisirikare SFC ushinzwe kurinda umukuru w’igihugu cya Uganda nk’uko daily monitor yabyanditse.
Ubwanditsi