Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu buravuga ko bukomeje guhangana n’ikibazo cy’abaturage batita ku kamaro k’inka baba bahawe zo kugirango bahangane n’ikibazo cyo kurwanya igwingira mu bana, kuko izo nka iyo zabyaye bagakama bajyana umukamo ku isoko ntibibuke gusigira abana.
Ibi byagarutsweho n’umuyobozi w’Akarere ku munsi w’umugore wo mu cyaro waberaga mu murenge wa Kintobo ubwo abafatanyabikorwa b’aka karere b’umushinga ADRA/Rwanda batangaga inka ku miryango igera kuri 19 ifite abana bakiri munsi y’imyaka itanu hagamije guhangana n’imirire mibi.
Umuyobozi w’akarere ka Nyabihu Mukandayisenga Antoinette avuga ko hari imiryango imwe nimwe ihabwa inka barangiza bakayigurisha ngo bakigurira utunyana kuko ari two tutabarusha cyangwa n’abaziretse iyo zimaze kubyara bajyana amata ku isoko ntibibuke gusigira abana.
Yagize ati “twari dufite abaturage bagifite imyumvire y’uko niba bafite inka ikamwa bagomba gukama bakajyana umukamo ku isoko ntibibuke ko abana bagomba kunywa amata kandi aricyo tuba twazibahereye kugirango zifashe abana bagifite imirire mibi”.
Abo bose tukaba twabafatiye ingamba kuko twabashyize mu matsinda azabafasha kugenzurana bakamenya niba abagore koko bita kubana babo ibyo rero tubona bizadufasha guhangana n’ikibazo cy’abagurisha amata bagasahura abana.
Muhawenimana Solange ni umwe mu bahawe inka avuga ko hari abo ajya yumva bishimira gukama bakajyana ku isoko gusa bakumva ko inka igukemurira ibibazo byo mu rugo gusa.
Yagize ati “harimo abantu bumva ko inka icyo ibamariye ari uko yabakemurira ibibazo byabo ntibibuke ko ikwiye no kurwanya kugwingira sinavuga ko abantu bose ari kimwe bagurisha amata kuko nkajye mfite abana batatu kandi bakiri batoya n’ubundi najyaga nshakisha udufaranga nkayabagurira, ubwo rero ngize amahirwe bampaye inka izahita yima bizamfasha nibyara kubona amata kandi n’ifumbire nayiguraga ibyo byose bizamfasha.”
Muvunyi Reuben ni umuhuzabikorwa w’umushinga ADRA ukorera muri aka karere ka Nyabihu, akaba ari nabo batanze inka ku miryango ifite aba bana bakiri munsi y’imyaka itanu.
Yagize ati “turashimira abaturage bituye bagenzi babo kuko izi nka twatanze nizo bagenzi babo bituye kuko twari twarahaye aba mbere none bituye baha bagenzi babo.
Tukaba dushishikariza abazifashe ko bakwiye kuzitaho bakamenya ko bahawe inka zo gufasha abana kubarinda igwingira bakamenyako bagomb kubaha amata bakirinda kugurisha. Gusa ikiza kandi ni uko bahawe inka nkuru zimwe zarimye izindi zizahita zima bamenye rero akamaro ko guha amata abana”.
Akarere ka Nyabihu ni kamwe mu turere twaje kumwanya wa mbere mu kugira abana bafite ikibazo cy’imirire mibi, akaba ariyo mpamvu kajemo abafatanyabikorwa batandukanye mu rwego rwo kurwanya imirire mibi, aho uyu mushinga umaze kuhatangamo ika 300 hakaba hamaze kwiturwa 170 zose hamwe zikaba 470 ziri mu miryango itishoboye kandi ifite abana bari munsi y’imyaka itanu.
Joselyne Uwimana