Abaturage ba Vadoma bazwi ku izina ry’ubwoko bwa Bantwana bisobanuye abana igisekuru cy’ubwoko buherereye mu majyarugu ya Zimbabwe by’umwihariko mu duce twa Urungwe na Sipolilo mu kibaya cy’uruzi rwa Zambezi.
Aba Doma cyangwa se VaDoma ni abaturage bazwi ku izina ry’ubwoko bwa Bantwana batuye mu gace ka Kanyemba bakaba baturiye umugezi witwa Mwazamutanda umena mu ruzi rwa Zambezi.
Ibirenge byabo bigizwe n’amano abiri gusa kuburyo benshi mu miryango badashobora na rimwe kwambara inkweto ku mpamvu y’imiterere y’ibirenge byabo. Ntibagira amino 3 yo hagati ahubwo bafite amano abiri yo ku mpande kandi nayo yihese. Ubwabo, bashobora kugenda no kwirukanka ariko bigoranye bitewe n’imiterere y’ibyo birenge byabo, gusa bibafasha kurira ibiti neza.
Abakurambere bo mu bwoko bwa Vadoma bemeza ko abasekuruza babo bari inyoni zo mu kirere zahuje amaraso yazo n’abagore ba mbere mu kurema urubyaro.
Abakurambere bemeza ko abasekuruza babo bakomoka mu buryo bw’inyenyeri ya Sirius kandi ko bashyizeho ubukoloni ku mugabane wabo uzwi nka Liitolafisi.
Bake muri bo, muri Vadoma bavuka bafite ubumuga burimo kuvuka batagira amano atatu yo hagati mu gihe andi abiri yo ku mpande aba yihese ari nabyo bakomoraho inyito y’ubwoko bw’amano abiri cyangwa se inyoni y’imbuni (Autriche)
Ubu ni uburwayi bw’uruhererekane bitewe n’amaraso kugera ku gisanira cya 7, bivuze ko abafite bene ubu bumuga bagomba kubarizwa mu bwoko bwa Vadoma.
Itegeko ry’ubwoko bwa Vadoma ribuza ko buri wese ubuvukamo yirinda gushakira mu wundi muryango ku mpamvu zo kwirinda ko ubwoko bwabo bwa Vadoma bucika.
IRASUBIZA Janvier.
Ivomo: www.afrikmag.com