Abafatanyabikorwa bo mu ntara y’Amajyaruguru babisabwe n’Umuyobozi mukuru w’urwego rw’igihugu rushinzwe imiyoborere (RGB) Dr Usta Kayitesi mu biganiro nyunguranabitekerezo.
Muri iki kiganiro yahuriyemo n’abafatanyabikorwa b’intara muri gahunda ziganisha ku iterambere barebera hamwe ibibazo bigomba gukemuka bitarenze uyu mwaka bibangamiye imibereho y’abaturage. Abo bafatanyabikorwa bihaye umuhigo wo gukorera hamwe kugira ngo bazinjire muri 2020 baresheje imihigo biyemeje.
Muri rusange , ibyo abafatanyabikorwa bo mu ntara y’amajyaruguru basabwa gukora kugira ngo bazamure imibereho y’abaturage ni ukunoza ingamba z’isuku hose , ikibazo cy’imiryango 1339 itagira amacumbi n’ubwiherero n’indi igifite inzu zishaje.
Ndayambaje Michel, akuriye ihuriro ry’abafatanyabikorwa (JDAAF) mu karere ka Musanze yiyemeje kuzesa uwo muhigo basabwe agira ati “Igihe byo ni gitoya , ariko urebye ingengo y’imari irahari gusa ibyo twasaba abafatanyabikorwa si byinshi kuko ku nyubako hasabwa amabati , imisumari , sima kuko n’amatafari amwe arahari , habumbwa make ku buryo amezi abiri yaba ahagije kugira ngo ikibazo tube tugeze aho tukigeza.”
Umuyobozi w’urugaga rw’abikorera mu ntara y’Amajyarauguru Mukanyarwaya Donatha ati “ Icyo twavuga cyo nuko mu mwaka wa 2020 ibibazo bizaba byarakemutse , gusa icyo dusaba ni ubufatanye busesuye butarimo ubwiru.”
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney ashimangira ko ikibazo kigihangayikishije kitezweho kuzakemurwa n’abafatanyabikorwa muri gahunda ziteza imbere abaturage ari icy’imyumvire ikiri hasi ituma batumva uruhare rwabo mu bibateza imbere, abahabwa ibikorwa ntibabyiteho ngo babigire ibyabo n’abafatanyabikorwa batuzuza ibyo biyemeje ngo bafashe abaturage kuvugurura imibereho cyane cyane mu rwego rw’isuku.
Aragira ati “ Kugira ngo twinjire mu mwaka wa 2020 , buri munyaranda wese wo mu ntara y’amajyaruguru afite aho ataha ndetse n’ubwiherero , tutibagiwe no kuba afite icyo kurya. Icyo nicyo twifuza kandi kigomba kurangirana n’uyu mwaka w’2019 binyuze mu biganiro ndetse n’umuturage akumva ko niba yubakiwe ubwiherero , atazongera kubwubakirwa ubutaha ahubwo akumva ko agomba kudahora ateze amaboko Leta, nawe agomba kubigiramo uruhare.”
Umuyobozi mukuru w’urwego rw’imiyoborere mu Rwanda Dr Usta Kayitesi avuga ko abafatanyabikorwa ba Leta y’u Rwanda bagomba kwita ku cyo umuturage akeneye. Ashimangira ko bagomba gukora ibintu bifite ubuziranenge kandi biteza imbere umuturage. Aragira ati “Kwemera ibintu bitujuje ubuziranenge bw’ibanze, nabyo bitugusha cyane mu gusubira inyuma habi. Mugayane , mubwirane ko ibyo bitatuganisha aho tujya , abaturage bagira ukuri kwabo kandi kugaragara ndetse nabo baba bifuza gutera imbere. ”
Nk’uko bigaragazwa n’urwego rw’intara y’amajyaruguru rushinzwe imikoranire n’abafatanyabikorwa b’uturere dutanu tugize iyi ntara ubu habarurwamo abafatanyabikorwa 243 bari bateganyije ingengo y’imari ya 7.326.481.276 Frw ingana na 42% by’amafaranga bagomba gukoresha uyu mwaka yo kunganira imihigo y’uturere. Uturere twa Gicumbi na Musanze akaba ari two dufite abafatanyabikorwa batanga umusanzu mwinshi mu guteza imbere abaturage urenga gato Miliyali 6 z’amafaranga y’u Rwanda.
IRASUBIZA Janvier