Irushanwa ry’amagare rikinwa n’abanyarwanda (Rwanda Cycling Cup) ryatangirijwe mu karere ka Rubavu kuri uyu wa Gatandatu.
Iri rushanwa riri kuba ku nshuro ya gatanu ryitabiriwe n’ibyiciro bitandukanye harimo abakobwa n’abahungu, ritegurwa na Federasiyo y’umukino w’amagare mu Rwanda (FERWACY).
Kuri uyu wa Gatandatu i Huye hakiriwe isiganwa rya 5 rya Rwanda Cycling Cup 2019 n’umwanya wo kwibuka nyakwigendera Byemayire Lambert wari Visi Perezida wa FERWACY.
Abasiganwa bakoresheje intera ya Km 5,6 bahagurukiye imbere y’Isoko rya Huye berekeze kuri Stade Huye – Petit Séminaire de Karubanda – Hôtel TWIGA- RRA – Ku Isoko.
Isiganwa ryatangye saa yine aho abari n’abategarugori bazazenguruka inshuro 12 zihwanye na Km 67,2; ingimbi Km 84 (Laps 15) naho abagabo bazenguruke inshuro 20 zireshya na Km 112.
Aka gace ka Huye kakaba kegukanywe na Mugisha samule mubakobwa ryegukanwa na Ingabire Diane iriheruka rikaba ryari ryegukanwe na Munyaneza Didier mubakobwa ryari ryatwawe izerimana Oliver.
Lambert yitabye Imana mu Gushyingo 2016, yari Visi Perezida wa FERWACY akaba n’umunyamuryango wa Cycling Club For All y’i Huye.
Iri siganwa rikaba ryitabiriwe n’ibyiciro bitandukanye
Rwanda Cycling Cup 2019 ni amasiganwa 10 ngarukakwezi ategurwa n’Ishyirahamwe ryogusiganwa ku magare mu Rwanda (FERWACY) agaterwa inkunga na SKOL Brewery Limited na Cogebanque.
Joselyne Uwimana