DRC: Inkuru yabaye kimomo ko Gen Bgde Busogo, Col Nyembo na Col.Ruhinda bari gushinjwa kugambanira Gen. Mudacumura.
Amakuru ava muri FDLR FOCA,ku mu ofisiye akaba n’umusomyi wacu mukuru tutashatse gutangaza amazina k’ubwumutekano we,yatangarije Rwandatribune.com,kuva aho Gen Mudacumura asangiwe mu birindiro bye akicwa arashwe na HIBOU SPECIAL FORCE y’ingabo za FARDC FDLR yasizeho akanama k’ibanga gahabwa inshingano zo gukora itohoza kuko buri wese yakwibaza ukuntu Gen.Mudacumura yari afite ingabo kabuhariwe zo mu mutwe wa CRAP akicwa kariya kageni ntihagire n’umwe mu bateye uhasiga ubuzima?
Raporo yako kanama iteye ite?
Raporo yaka kanama kigenga kashyizweho n’inararibonye zo muri FDLR birinze kubivangamo Perezida w’urugaga FDLR ndetse na Gen.Omega kuko batacanaga uwaka na Gen.Mudacumura,iyi raporo ivugako mu ijoro ryo kuwa 18 Nzeri murukerera Gen.Mudacumura yunvise amasasu avuze ahaguruka aje kureba ibibaye asanganirwa n’amasasu atatu mu gatuza abishi be bahita bashaka gutwara umurambo ariko ntibyakunda.
Mu busesenguzi bwakozwe n’izi mpuguke zisanga agace ka Bwito byerekeza Bukombo aho yarasiwe akaba yari asanzwe afite ibirindiro bite Bivake muri ako gace ahitwa Makomalehe hazwi nka Camp Paris na Monument,hari ingabo z’umutwe udasanzwe wa CRAP wa Koloneri Ruhinda,umwe mubari barinze kwa Mudacumura atunga agatoki Col Ruhinda ko yamuhamagaye ku cyombo akamubwira ngo bagerageze guhunga be kwihura muri ayo masasu bataramenya umwanzi uwo ariwe.
Ikindi muri icyo gitondo n’uko hari hateganijwe inama yagombaga guhuriramo abagize Komite nyobozi ya FDLR ndetse n’Ubuyobozi bw’ingabo za FOCA n’abafatanyabikorwa bayo harimo Umuyobozi wa Mai Mai Nyatura Gen.Domiko,kandi bose bagombaga kurara mu birindiro bya Mudacumura,icyatangaje n’uko Gen.Rumuri,Gen.Busogo,Col Ruhinda na Col Nyembo na Col Serge wari Komanda KIJE(ushinzwe uburinzi muri Commendement militaire)bose ntawakandakiye iryo joro Gen.Byiringiro yohereje Umwanditsi mukuru we w’Umusivili witwa Sixbert Col Nyembo yari yamuburiye ko haraba ikintu kidasanzwe.
Abazi izi nama zo muri FDLR n’inama yagombaga kuba uburinzi amakuru y’ubutasi byose byamaze kugenzura bakomeje kwibaza ukuntu Gen.Mudacumura,yagombaga guterwa kuriya cyane ko ari umugabo uzwiho amakenga kandi nta muntu yapfaga kwizera ni muri urwo akanama kanzuye ko Gen.Busogo,Col Ruhinda na Col Nyembo na Col Serge,ariko ntacyo babatwara kuko iyi dosiye Gen.Byiringiro na Gen Omega harukuntu bari bayiziho,bakavuga ko harumwe mu ba seija babarizwa muri Kompanyi ya CRAP ikuriwe na Liyetona Noheri wabaye umugayidi wa HIBU SPECIAL FORCE akayigeza mu cyanzu cya Mudacumura agahita yisubirirayo byose bikozwe ku mabwiriza ya Koloneri Ruhinda .
Gen Mudacumura yaba yarazize iki?
Kuva muri 2000-2002 igihe FDLR yagabaga ibitero mu Rwanda bise Operation Oracle du Seigneur (bivuze Igitangaza cya Nyagasani)FDLR yahatakarije abasilikare 1500 baguye muri iyo ntambara abandi 4000 baratahuka basubizwa mu buzima busanzwe,Gen.Mudacumura yafashe icyemezo kutongera kwishora mu ntambara batarubaka ubushobozi bw’uyu mutwe nka Gen.Mudacumura wari ufite ubuzobere mu by’intambara yasangaga hakenewe umubare ufatika w’abasilikare ndetse n’imbunda n’amasasu bihagije bishobora guhangamuara RDF.
Kuruhande rwa Gen.Rumuri,Gen.Busogo,Col Ruhinda na Col Nyembo na Col Serge bo bakunva batangira imirwano ndetse hakaba ubufatanye Coallition na RNC,Mai mai Nyatura RUD-URUNANA nabandi….Mudacumura agasanga benshi muri abo bafatanyabikorwa nta bunararibonye bafite urugero naho bavugaga nka Gen.Jean Michel wavuye muri FDLR ari Kapiteni ahagahita yiha ipeti rya Koloneri,agasanga FDLR yahera kubyoifite.
Gen.Rumuri,Gen.Busogo,Col Ruhinda na Col Nyembo na Col Serge basanze kugirango bagere ku mpinduka bagezeho aruko bamwikiza nibwoi batangiye kumupangira kugeza igihe Hibou Special Force imuhitanye,bimwe mu byo bifuzaga byaratangiye mu makuru akomeje kugera kuri Rwandatribune.com nuko aho RUD URUNANA itakarije ibirindiro muri Binza yimukiye ahitwa i Kirama mu birindiro bya Gen byiringiro Victor Rumuri akaba ari naho Gen.Afurika arwariye ibikomere by’amasasu.
Mwizerwa Ally