Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatanu, mu mirwano yahuje imitwe y’inyeshyamba ikorera muri pariki y’igihugu ya Kahuzi Biega, muri Teritwari ya Kabare, muri Kivu y’Amajyepfo hapfiriyemo umukuru w’inyeshyamba witwa Cisayura.
Radio Okapi dukesha iyi nkuru, ivuga ko ingabo z’umutwe uhagarariwe n’uwitwa col. Chance arizo zarashe uyu muyobozi w’inyeshyamba witwa Cisayura.
Urupfu rwa Gen.Cisayura rubaye nyuma y’aho habaye amakimbirane ashyamiranyije impande zombi yatangiye muri iki cyumweru dusoje.
Imiryango itari iya leta ikorera ahabereye ubu bwicanyi, ivuga ko Gen.Cisayura ariwe watangije imvururu binyuze mu gufata bugwate umwe mu barwanyi afata nk’umwanzi we.
kuva icyo gihe Col, Chance wari uhanganye cyane na Cisayura na we yahise atangiza urugamba rwo kwihorera.
Iyi mirwano akaba ariyo yavuyemo ubwicanyi bwakorewe Cisayura akaba yaguye mu gace ka Ciayanyana muri Bulindi.
Ubusanzwe izi nyeshyamba zitunzwe no gucukura amabuye y’agaciro no gusarura ibiti byo muri pariki.