Bombori bombori iri muri CNRD-UBWIYUNGE iyemerera kugaba igitero n’iyo cyaba ‘Shuma’?(Igice cya Kabiri)
Mu nkuru y’ubushize yagiraga iti:- https://rwandatribune.com/
Duhereye muri Komite Politiki ya CNRD UBWIYUNGE ubwayo biragaragazwa n’inyandiko mvugo y’inama nyobozi ya CNRD yirukanye uwari Umunyamabanga mukuru w’ishyaka wungirije Kalinijabo Jean Paul, agasimbuzwa Dr.Biruka Innocent kugeza ubu Kalinijabo akaba atarakorana ihererekanyabubashya n’uwamusimbuye.
Ugendeye kuri iyo nyandiko mvugo y’inama kandi usanga yaba abayisizeho umukono ndetse n’abafashe ibyemezo nta bunararibonye bafite mu gufata ibyemezo no gucunga umutwe wa Politiki kenshi uguhuzagurika ugasanga ariko guhoramo.
CNRD UBWIYUNGE na FLN harimo udutsiko dutatu tudacana uwaka!
Iyo usomye neza iyi nyandiko irerekana ko hari igice giherereye kuri Lt.Gen Wilson Irategeka, hakaba igice giherereye kuri Dr.Biruka wirirwa wohereza ubutumwa bupfuye ku mbuga nkoranyambaga usoma ugasanga nta bumenyi muri Poropaganda yifiteho, hazamo kandi igice gifite ingufu cya Jean Paul Kalinijabo ari nacyo cyatangaga amafaranga CNRD-FLN yifashishaga.
Turebere hamwe urwego rwa Gisilikare rwa FLN. Uru rwego rufite ibibazo 1000, ruyobowe na Gen.Hamada alias Gen.Muramba utigera wubaha Lt.Gen Irategeka Wilson,kuva bashyiraho icyama. Urugero n’aho NDC NDUMA yirukankanye CNRD-FLN ikabakura ahitwa FARINGA, MWESO na Dunga ikabageza i Kalehe mu ri KM400 Lt.Gen.Wilson yasabye ubufasha Gen.Hamada bwo kohereza abasilikare birangira abamwimye.
Gen.Hamada ashinjwa gutererana impunzi zari i Faringa ndetse n’Ubuyobozi bwa CNRD, sibyo gusa kandi kuko aho aganje i Kirembwe ni muri Kivu y’amajyepfo abasilikare afite hafi 500 birirwa babaza imbaho, guhinga ndetse no gucukura amabuye y’agaciro mu ishyamba rya HEWA BORA, imboni zacu ziri hafi ya HAMADA zadutangarije ko ibihumbi magana 500$ birenga biri kuma konti ya Hamada i Kampala, ndetse ko afite inzu y’umuturirwa ahitwa mu Gikubo mu mujyi wa Kampala.
Iyi mitungo ikaba icungwa na muramu we bityo rero akaba nta mabwiriza namwe yubahiriza kuko yiboneye ifaranga rye.
Muri FLN kandi harimo igice kiyoborwa na Gen.bgd Geva byibuze bavugako ariwe Lt.wilson Irategeka yaba ariwe abasha guhuhamo akaba ari nawe wari ufatanyije na Gen.Sinayobye Barnabe na Nsabimana Callixte Sankara mu kuyobora ibitero byo muri Nyungwe cyane ko avuka mu cyahoze ari Perefegitura ya Cyangugu akaba afite na Nyirasenge ku Kirwa cy’Ijwi.
Ku bazi Gen.Geva ngo ni uko ari umwirasi cyane ku buryo asuzugura bagenzi be ngo yitwaza ko afite ikoranabuhanga mu biganza bye, akaba ngo yitwaza ko afite murumuna we ukora mu kigo cy’Abanyamerika gishinzwe ibyogajuru NASA.
Abasesenguzi mu bya Politike basanga amacakubiri atazigera atanga umusaruro ku mitwe yitwaje intwaro ifite inyota yo gukuraho ubutegetsi bwa FPR dore ko imyaka 25 yihiritse abanyarwanda baba hanze y’u Rwanda biyita Opposition bakusanya amafaranga bikarangira yigiriye mu mifuka y’abakuru b’izi nyeshyamba,ndetse benshi basigaye bita iyi mitwe n’aya mashyaka ko ari Company cyangwa ibigo by’imari.
Umunyarwanda yaciye umugani ati”Ib’abapfu biribwa n’Abapfumu” Rusesabagina wari Perezida wa MRCD bamushinjije iby’ifatwa rya SANKARA avuga ko atigeze afatwa umwanzi yamutsinze kumbe Nsabimana Callixte yarageze i Kigali,kera bikerekana ko ziriya nzego zidacana uwaka ngo zisenyere umugozi umwe.
Mwizerwa Ally