Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC) yongeye kwibutsa abayobozi b’inzego z’ibanze inshingano zabo zo guhindura imibereho myiza y’abaturage mu iterambere ryabo.
Ni ku nshuro ya Kabiri , aho kuri uyu wa 27/10/ 2019 , Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC) yongeye gutegura ihuriro ry’abayobozi b’inzego z’ibanze ritegurwa n’iyi Minisiteri.
Iyi Minisiteri ivuga ko inzego z’ibanze zifite inshingano zikomeye mu guhindura imibereho y’abanyarwanda nkuko bigaragara muri gahunda y’igihugu yo kwihutisha iterambere.
Ni ku bw’iyo mpamvu mu karere ka Musanze , intara y’amajyaruguru , ubu hateraniye ihuriro ry’iminsi ibiri ribaye ku nshuro ya kabiri kuko iriheruka ryabereye mu ntara y’ibirasirazuba mu kwezi kwa Mutarama 2019.
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Prof. Shyaka Anastase yavuze ko iri huriro ari umwihariko ku mikorere n’inshingano ku nzego z’ibanze. Yagize ati “Ku nshuro ya kabiri , uyu munsi twatangije iri huriro twakwita umwihariko ku mikorere n’inshingano zacu ariko rikibanda ku mihigo y’inzego z’ibanze kugira ngo tubwire abanyarwanda ko twatangiye imikorere n’imikoranire bishya mu guhindura ubuzima bwabo dushimangira n’umutekano wo nkingi ya mwamba muri iryo terambere.”
Aha niho yahereye asaba inzego z’ibanze gukora cyane kugirango hazamurwe imibereho myiza y’abaturage kandi n’abaturage bakirebera ko ibibagenewe babikorerwa.
Bamwe mu bayobozi bitabiriye iri huriro harimo umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru Habitegeko Francois nkusanzwe mu buyobozi .Aragira ati “Iri huriro si ubwa mbere turikoze ariko umumaro waryo ni ukugira ngo bamwe bigire ku bandi , duhanahana ingufu kuko buri wese areba aho bigenda n’aho bitagenda , bityo agakosora ibitagenda kugira ngo ibitaragezweho 100% birusheho kunozwa”.
Ni mu gihe umuyobozi mushya w’akarere ka Musanze Nuwumuremyi Jeanine we avuga ko ari ubwa mbere yitabiriye iri huriro ariko ko rizabafasha kunoza akazi kabo buri muturage agezwaho ibyo akeneye. Aragira ati “ Ikintu kizatuma ibigomba kugerwaho , bizagerwaho nuko tugiye gukorana n’abafatanyabikorwa tukagira imikorere n’imikoranire myiza kandi kuba ubushake buhari no gushoboka bizashoboka”.
Nshimyumuremyi Séphace ni umuturage wo mu karere ka Musanze . Ku bwe , avuga ko kugira ngo abaturage bagire iterambere rirambye aruko abayobozi babegera. Aragira ati “ Nk’ abaturage twikorera , twifuza ko abayobozi bajya batwegera tukarushaho kubibonamo , bityo nibwo iterambere ryakwihuta kandi ridasigana ndetse na serivisi zikagera kuri buri wese kandi ku buryo bumwe. ”
Mugenzi we Dusabimana Jean Damacène we ati “ Kugira ngo umuturage agerweho n’iterambere nuko ubuyobozi butajya bwibanda mu mijyi gusa ahubwo bwajya busura n’abaturage mu byaro iyo batuye bagafatanya gukemura ibibazo biharangwa , bityo abaturage bose bakazamukira rimwe.”
Zimwe mu ngingo zizaganirwaho muri iri huriro harimo: Imikorere n’imikoranire mu nzego z’ibanze , ibibazo bibangamiye imibereho y’abaturage n’ingaba mu kubikemura. Ni ihuriro rihurije hamwe abayobozi b’inzego z’ibanze ; ryitabiriwe kandi n’abayobozi muri MINALOC n’ibigo biyishamikiyeho.
IRASUBIZA Janvier.