Kwikura kwa uganda mu bufatanye bw’ibihugu by’akarere bwo guhashya imitwe yitwaje intwaro ibarizwa muri Congo Kinshasa u Rwanda rufite ikihe gihombo?
Hamaze iminsi hacicikana inkuru mu binyamakuru bihengamiye kuri Leta ya Uganda nka Chimpreport.com,Softpower.com nibindi,bivuga ko igihugu cya Uganda cyateye utwatsi amasezerano y’abahagarariye ingabo za Leta ya Congo,uBurundi,Uganda na Tanzania agamije kurandura imitwe yitwaje intwaro harimo n’iyo ibereye umufatanyabikorwa nka RNC,FDLR,P5 na RUD URUNANA.
Ese u Rwanda ko arirwo rushyirwa mu majwi nirwo rwatumije iyi inama?
Mu mpera z’ukwezi kwa Kanama 2019 igihugu cya Uganda cyohereje itsinda ry’Abakuru b’ingabo muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo gusaba iki gihugu ko cyakwemerera Uganda kohereza ingabo zayo k’ubutaka bwa Congo kurwanya ADF NALU umutwe w’inyeshyamba zigometse k’ubutegetsi bwa Uganda Congo,yashimye iki cyifuzo ariko isanga Uganda atariyo yonyine ifite abayirwanya bakorera muri Kongo isaba ko hatumizwa n’ibihugu by’uRwanda n‘uBurundi,igihugu cya Tanzaniya cyatumiwe nk’indorerezi mu iyi gahunda.
Iyi nama yabaye ku matariki ya 13 na 14 Nzeli yibanze ku gufata icyemezo kirambye kigamije guhashya imitwe y’iterabwoba nka FDLR, RNC,CNRD na RUD-Urunana y’abanyarwanda na Mai-Mai, APCLS,NDC,NDC-R CMC/Nyatura na gumino n’indi y’abarundi nka RED/TABARA,FNL na FPB yose irwanira mu burengerazuba bwa Congo.
Aba bakuru b’ingabo bari baremeje ko operasiyo y’ukwezi kumwe ihagije kugira ngo babe bamenesheje iyo mitwe. Ngo mu kwezi k’Ugushyingo,iyi operasiyo iramutse ikozwe neza n’ingabo zihariye(special forces)iturutse mu ngabo z’u Rwanda,iz’u Burundi,iza Uganda ndetse n’iziturutse muri Congo yaba yararangiye nta mutwe n’umwe witwaje intwaro ukibarizwa mu mashyamba ya Congo.
Gusa ariko uhagarariye igihugu cya Uganda muri aya masezerano Lt.Gen. Elwelu yanze gusinya umwanzuro wanyuma wayo kubera ko u Rwanda rwashakaga gushyira umutwe wayo w’ingabo zihariye (special forces)ku mupaka warwo na Uganda ndetse no kumupaka warwo n’u Burundi.
uRwanda nk’igihugu gifite imitwe irurwanya iherereye muri Kivu y’Amajyepfo nka CNRD UBWIYUNGE/FLN, muri Kivu y’Amajyaruguru hari FDLR,RUD URUNANA na FPP rwasabye ko rwakurikiranira hafi ibikorwa by’iyimitwe ariko Uganda ibigiraho impungenge nk’umufatanyabikorwa wazo.
Impungenge za Uganda ziraturuka he ?
Uganda kuba nyambere mu gusaba gukorera muri Kongo s’uguhashya ADF NALU kuko,uyu mutwe kuva washingwa nturagaba igitero na kimwe k’ubutaka bwa Uganda,ariko buri munsi wica abanyekongo abakurikiranira hafi iby’uyu mutwe bavugako waba warashinzwe na bamwe mu nzego z’umutekano wa Uganda kugirango,Uganda ibone uko isahura ubutunzi bwo mu butaka bwa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo.
Abakurikiranira hafi Politike y’Akarere ikibazo cy’Abahema n’Abarendu nacyo kiri mu kibazo nyamukuru cyatumaga Uganda ikora bwangu mu kohereza ingabo zayo k’ubutaka bwa Congo ariko kuberako yabonye inzego z’umutekano z’Akarere zizaba zikurikirana buri kintu cyose kibaye yasanze ntanyungu izagira muri ubu bufatanye ihitamo gusereta akarenge dore ko ubwoko bw’Abahema bushigikiwe na Uganda bukaba buhanganye n’abitwa Abarendu,igihugu cya Uganda kigirira inyungu mu kuryanishya ayo moko kugirango cyikorere ubusahuzi muri ako Karere ka Bunya gafashe ku gihugu cya Uganda.
Kwikura mu masezerano y’ubufatanye bw’ibihugu by’Akarere k’ibiyaga bigari ku iki gihugu cya Uganda nta gihombo u Rwanda ruzabihomberamo cyane ko atarirwo rwateguye uyu mushinga wateguwe na Leta ya Congo, kandi abakuru b’ingabo bawusizeho umukono bakaba bizeyeumusaruro uzavamo
Mwizerwa Ally