Leta y’u Rwanda ibinyujije mu kigo gishinzwe iterambere RDB ari nacyo gishinzwe kwita ku bikorwa by ‘ukerarugendo yatangaje ko ingagi z’u Rwanda ziherutse gusuhukira muri Uganda ari ibintu bisanzwe.
Itangazwa ry’aya makuru ryakomotse ku makuru yaturutse mu itangazamakuru ryo muri Uganda nka Chimpreport.com,Softpower.com na 1commandpost.com,iri tangazamakuru ryabisanishije n’umubano muke urangwa hagati y’ibihugu bya Uganda n’u Rwanda umaze iminsi mike ubayeho.
Mu gusesengura no kumenya neza imibereho y’ingagi zigaragara mu ishyamba ry’ibirunga , umunyamakuru wa Rwandatribune.com yegereye umusaza Nkinzehwiki FranÇois impuguke mu by’Ingagi akaba yarahoze ari umuhuzabikorwa w’Umuryango wa Virunga Wildlife Rwanda wakoraga muri Gorilla Organisation yacyuye igihe.
Muri iki kiganiro Nkinzehwiki FranÇois yatangarije Rwandatribune.com ko ubundi ingagi zibirunga zitwa Gorilla Gorilla Delingue. Izi ngo ni ingagi zitaboneka ahandi ku isi uretse gusa mu kantu kameze nka mpandeshatu (Triangle Transfrontarière) cg se mpandeshatu ndengamipaka bishatse kuvuga ibihugu bitatu aribyo : Rwanda , Uganda na Kongo. Bisobanuye ko izi ngagi uzikuye muri iyi Zone izwi nka mpandeshatu ndengamipaka zapfa. Ibi ngo bikagaragarira mu zo barushimusi bagiye bashimuta ariko bazigeza ahandi zigapfa ari nayo mpamvu nta handi wazisanga ku isi.
Umusaza Nkinzehwiki FranÇois yakomeje atangariza Rwandatribune inkomoko y’izina Gorilla Gorilla Delingue bishatse kuvuga ingagi zo mu misozi miremire (Gorilles de Montagnes). Kwitwa gutya ngo byakomotse k’umusirikare w’umuzungu w’umudage witwaga Capitaine Von Delingue waje mu Rwanda , akigera mu kirunga cya Sabyinyo kuwa 17 ukwakira 1902 abona ingagi , agashaka kuzigereranya n’ingagi zo mu bibaya (Gorilles de plaines ) zo mu bihugu bya Caméroun , Bukavu mu gace ka Kahuzi – Byega agasanga zidahuye .
Nkinzehwiki Francois aragira ati “Capitaine Von Delingue akimara kuzibona yishemo 2 atwara ikigereanyo (echantillon ) mu gihugu cy’ubudage , akora ubushakashatsi muri Laboratoire ya Dr Paul Machi noneho Paul Machi yemeza ko nta bundi bwoko bihuje kuri iyi si ari nayo mpamvu ziswe Gorilla Gorilla Delingue ijambo ry’ubuhanga mu bumenyi ( mot scientifique)”.
Uyu musaza yakomeje avuga ati “Izi ngagi zimuka kubera inzara zishaka indyo zikunda izwi nk’intoke z’imigano kandi ngo mu kwimuka kwazo nta mupaka ziba zizi kuko uwo tuzi nk’abantu washizweho n’inama y’i Berlin mu gihugu cy’ Ubudage yo mu 1884 (Conférence de Berlin de 1884. ”
Icya 2 kimura izi ngagi ngo ni imirwano iba hagati y’ingagi ngabo ubwazo zipfa abagore , imwe ikirukana indi bityo iyirukanwe ikajya gushaka ingore zikibanira mu muryango mushya (Nouvelle famille).
Ngo impamvu ya 3 ishoboka ni umutekano muke ariko ngo si kenshi bikunze kubaho ngo nubwo byabaho ntizirenga ya mpandeshatu ndengamipaka.
Aha uyu Nkinzehwiki yakomeje atangariza Rwandatribune.com ko mu mwaka w’1967 mu ntambara ya Murere w’umukongomani ubwo yirukanye umuzungu w’umunyamerikakazi Diane Fossey witwaga Nyiramacibiri yerekeje Kisoro muri Uganda noneho nyuma ava muri Kisoro aza kuri Muhabura Hotel aho yateguriye uburyo yasubira muri Zone ya za ngagi. Aha aragira ati “ Akigenda yageze hagati ya Kalisimbi na Bisoke ahashinga Centre ya Kalisoke dufite ubu muri ya mpandeshatu ndengamipaka twavuze haruguru. Ntibyamuhiriye kuko kuwa 24 Ukuboza 1985 yaje kwicwa n’abagizi ba nabi ari naho yashyinguwe hafi y’imva y’ingagi yari izwi nka Digit kuwa 31 Ukuboza 1985 kubera isezerano yari yaratanze (Testament ) mbere y’urupfu rwe. Ni nyuma y’isuzuma ( Autopsie ) ryakorewe mu gihugu cya Leta zunze ubumwe za Amerika.”
Mu kiganiro n’umuyobozi wa RDB Clare Akamanzi na KT Press dukesha iyi nkuru yavuze ko uku gusuhuka gusanzwe kuko no mu myaka mike ibi ngo byabaye.
Clare Akamanzi yagize ati “ U Rwanda rusanzwe arirwo rufite umubare munini w’ingagi zituruka mu bihugu by’ibituranyi ariyo mpamvu twashyizeho uburyo bwo gusangira amafaranga iyo ibintu nk’ibi bibaye.”
Ngo iyi gahunda yahawe izina rya The Greater Virunga Transboundary Collaboration , ishyirwaho mu mwaka wa 2015 ikaba ihuza ibihugu bya Uganda, Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo ndetse n’u Rwanda.
Usibye kuba iyi gahunda ireba ingagi igera kandi no kuzindi nyamaswa zikunze kwimuka zirimo intare, inguge, inkende, inzovu, ingwe, imvubu n’izindi.
Parike y’igihugu y’ibirunga ni imwe mu zinjiriza u Rwanda amafaranga menshi . Imibare itangazwa na RDB yerekana ko mu mwaka ushize wa 2018 , hagurishizwe impapuro zitanga uburenganzira bwo gusura ingagi (Permit) zigera kuri 15. 132 zifite agaciro ka miliyoni 19.2 z’amadolari. Ni ukuvuga izamuka rigera kuri 25% ugereranije n’umwaka wabanje wa 2017.
Bisobanuye ko rero ibi bitangazamakuru ibyo byatangaje bidahuye n’ukuri kuko ubuzima bwite bw’izi nyamaswa buzemerera kuba mu buzima ndengamipaka nkuko hasizweho amasezerano y’ibihugu bitatu bigize iyo mpandeshatu aribyo Rwanda,Uganda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo
IRASUBIZA Janvier.