Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) cyatangaje ko cyafashe abarwanyi b’inyeshyamba za MRCD-FLN barimo n’abakomando batanu n’intwaro zabo.
Amakuru dukeshya Ubuyobozi bwa Sosiyete Sivile yo muri Teritwari ya Walungu ni uko abarwanyi batanu ba MRCD/FLN, bafatiwe mu gace ka Nyangezi, Teritwari ya Walungu, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Aya makuru kandi yahamijwe n’umuvugizi wa Operasiyo Zokola II, muri iyi Ntara ya Kivu y’Amajyepfo,Kapiteni Dieudonné Kasereka yagize ati: izi nyeshyamba zafashwe mpiri zari zifite amasasu menshi n’intwaro zifashishaga mu bikorwa by’iterabwoba.
Yakomeje agira ati “Ni ibitero byatewe biturutse i Bukavu no mu bindi bice byegeranye, kuri uwo munsi abakomando batanu bafashwe mpiri, hafatwa imbunda esheshatu za AK47, Pisitori n’amasasu 500 n’ibindi bikoresho bya gisirikare.
Bane bafashwe ku wa 24 Ukwakira 2019, abo barwanyi bakora ibikorwa by’iterabwoba ku butaka bw’u Rwanda ndetse bakanasahura bitwaje intwaro ku butaka bwa Congo, uwa Gatanu ni umuyobozi w’ingenzi wafashwe, hashize ibyumweru bitatu”..
Umutwe wa MRCD/FLN ukuriwe na Lt.Gen Ndagijimana Laurent uzwi nka Wilson Irategeka,avuka mu Karere ka Muhanga muri Nyakabanda,yahunze muri 1994 afite ipeti rya Su Liyetena muri EX-FAR.
Ubu akaba ariwe uyoboye impuzamashyaka MRCD n’umutwe w’Inyeshyamba FLN,uyu mutwe abarwanyi bawo bakaba bakomeje gufatwa umusubizo n’ingabo za FARDC ndetse n’ibitero bya gerenade byakomerekeje abasivili ababiteye batawe muri yombi n’inzego z’umutekano w’uRwanda bashinjaga FLN ko ariyo yari yabatumye.
Hashize iminsi kandi uwari Umuvugizi wayo Maj.Nsabimana Sankara Callixte atawe muri yombi anashikirizwa ubutabera aho yemeye ibyaha byose aregwa.
Mwizerwa Ally