Kuri uyu wa kane urubanza ruregwamo umunyarwanda Fabien Neretse rwatangiye mu gihugu cy’Ububiligi. Uyu Fabien Neretse aregwa ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyoko muntu aregwa kandi mu kugira uruhare mu kurema umutwe w’Interahamwe.
Amakuru dukesha Abanyamakuru b’Umuryango w’Abanyamukuru baharanira amahoro Pax Press bari i Brussels mu Bubiligi, nuko urubanza ruregwamo Fabien Neretse rwatangiye mu masaha ya saa cyenda z’igicamunsi za hano mu Rwanda.
Mu cyumba cy’iburanisha urubanza rwari rwitabiriwe n’abirabura benshi kurusha abazungu kandi higanjemo abanyarwanda.
Ka mu itangira ry’uru rubanza hatangiye hasomwa raporo ivuga ku Rwanda by’umwihariko bagaruka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.
Fabien Neretse uregwa ibyaha bya Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.
Umwunganira mu by’amategeko Me’ Fraim yavuze ko umukiriya we ari umwere. Me’ Fraim avuga ko Jenoside yatangiye mu itariki ya mbere z’ukwezi kwa 10 1990 irangira tariki ya 30 june 1994. Aha kandi Me’ Fraim avuga ko abatangabuhamya b’abanyarwanda batizewe.
Mu kunganira umukiriya we Me’ Fraim yaranzwe n’impaka avuga ko bari kumuca mu ijambo kandi ngo ubushinjacyaha bwafashe amasaha menshi.
Uko amasaha yagenda yicuma niko abantu batangiye ku gabanuka muri salle y’iburanisha.
Me Fraim wunganira Fabien Neretse, yavuze ko Neretse atari ku ngoma ngo kuko yirukanwe muri OCIR aba umushomeri.
Aha kandi Me’ Fraim yasabanuye ko Fabien Neretse atigeze aba umusirikare yewe habe no kuba umusukuti ko bamwitiranyije.
Ati:”Iyo azaba kuba muri ba ruharwa ntiyari kuvugwa muri gacaca, yari kujyanwa mu rukiko rw’ibanze, kuki mutagaragza amagambo yavugiye mu nama muvuga, kuri tapi rouge nta tariki y’inama muvuga?.
Me’ Fraim yagaragaje ko abashinjura umukiriya we Fabien Neretse, bava mu Rwanda ngo bamerewe nabi kandi nyamara ngo abashinja Fabien Neretse baba mu Bubiligi bamerewe neza.
Iburanisha ry’uyu munsi habonetse impamvu zituma urubanza ruhagarara, kubera imyanzuro yatanzwe n’abunganira uregwa mu mategeko.
Basabye ko urutonde rw’abatangabuhamya rwongerwa kandi rwaramaze gukorwa.
Barasaba kandi ko Fabien Neretse, yareka gukurikiranwa urubanza rugahagarara burundu.
Fabien Neretse, aregwa ibyaha birimo kuba ari mu b’imbere bashinze umutwe w’interahamwe, ari nawo wanagize uruhare mu kwica Abatutsi hirya no hino mu gihugu. Nk’umucuruzi wari ukomeye Fabien Neretse yabaguriye intwaro gakondo, akabafasha uburyo bwo kugenda hirya no hino mu gihugu ndeste n’iyindi nkunga y’amafaranga kugira ngo Jenoside ikorwe nta nkomyi.
Uyu kandi akurikiranyweho kugira uruhare rukomeye mu gukangurira abahutu kwica abatutsi by’umwihariko ku musozi wa Mataba, muri Perefegitura ya Ruhengeri Gisenyi na Ndiza. Ibi kandi biza byiyongera ku kuba yarabujije imiryango y’Abatutsi guhunga mu gihe Jenoside yari igiye gutangira.
Biteganijwe ko kuri uyu wa gatanu hazasuzumwa ubusabe bw’abunganira Fabien Neretse mu mategeko.
Nkurunziza Pacifique