Mu cyumweru kimwe Igisirikare cya Congo Kinshasa FARDC kimaze guhita abarwanyi ba ADF.
Nk’uko umugaba w’ibitero bya Sokola1 bigamije guhashya imitwe yitwaje intwaro n’inyeshyamba Brig Gen Ychaligonza Nduru Jacques yatangaje ,aba barwanyi bose baguye mu mirwano yabereye mu duce tugize umugi wa Beni turimo: Vemba, Kadou, Kididiwe n’utundi 46.Ibi bitero kandi yaguyemo ingabo za FARDC 7.
Umuvugizi wa FARDC Gen Maj Leon Richard Kasonga ibi bitero birigukorwa n’iki gisirikare gusa ko nta bufasha bwa MONUSCO bafite.
Ibi bikaba bihabanye n’amakuru amaze iminsi acicikana avuga ko hari ibihugu by’ibyibituranyi bya Congo byoherejeyo ingabo zabyo ngo bitere ingabo mu bitugu igisirikare cya Congo mu kurandura imitwe y’itwaje intwaro n’inyeshyamba ziri ku butaka bw’icyo gihugu.
Nyuma y’umutekano muke umaze imyaka irenga 20 mu burasirazuba bwa Congo Kinshasa uterwa n’imitwe y’inyeshyamba zituruka muri icyo gihugu ndetse n’izituruka hanze yacyo. FARDC yongeye guhagurukana ingamba nshya zo kuyirandura kuko zasaga nk’izananiranye.
Ivomo: bwiza.com
Ubwanditsi