N’ubwo hari abadashira amakenga izi mvugo z’uko Perezida Nkurunziza atazongera kwiyamamaza ,abahanga mubusesenguzi bwa Politiki y’i Burundi basanga imvugo ye ishobora kuba irimo ukuri kubera ko itegekonshinga ribimwemerera.
kuba itegekonshinga ry’iki gihugu ari rishya biha Perezida Nkurunziza uburenganzira bwo kwiyamamariza kuyobora bityo akaba ari nta mpamvu kuri we yo kubeshya ko ataziyamamaza nyuma akisubiraho nk’uko bishobora gukekwa na bamwe.
Inteko ishingamategeko kandi iherutse gutora itegeko rigena uburyo bwiza bwo kubungabunga ubuzima n’icyubahiro bya perezida watowe hakurikijwe uburyo bwa demokarasi mu gihe avuye ku butegetsi.Ibi bikaba biha umutekano usesuye Perezida Nkurunziza igihe yava ku buyobozi.
Biteganyijwe ko bitarenze mu kwezi kwa kabiri 2020 abakandida perezida bose bagomba kuba batangajwe,bikaba bikigoye ishyaka CNDD FDD guhitamo umukandida mugihe habura amezi atatu gusa ngo iyo ntarengwa igere.
Mu buryo buteruye,Iri shyaka ubusanzwe risa nk’irigaragaramo ibice bibiri ibitavuga rumwe.R igaragaramo igice cy’abantu b’abahanga b’abanyapolitki batigeze igisirikare hakaba n’abandi bahoze mu nyeshyamba(abasirikare) ari nabo usanga bagaragara nk’abafata ibyemezo byanyuma ku myanzuro ireba ishyaka.
Aha,bikaba bigoye ko iri shyaka ryakumvikana ku mukandida umwe uzarihagararira mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe muri Gicurasi umwaka utaha.
itegekonshinga ry’igihugu cy’u Burundi rivuga ko uwiyamamaza agomba kubikorera kubutaka bw’u Burundi
Hari abarundi bamenyekanye cyane muri Politiki ndetse bananyotewe no kuba bayobora igihugu cyabo ariko bikaba bikibagoye kuko bari mu buhunzi abandi bakaba barashyiriweho impapuro zibafata(Mandat d’arret) kubera ibyaha baregwa.
Pierre Buyoya ni umunyapolitiki w’umurundi uri mu buhungiro kubera ibyaha aregwa birimo no kuba aregwa kwica Melchior Ndadaye.urubanza Pierre Buyoya aregwamo kwica Ndadaye rwatangiye akiri perezida w’ u Burundi.
Ihuriro CNARED ryatangaje ko ryiteguye gutanga umukandida mu matora y’umukuru w’igihugu uzahangana n’uw’ishyaka riri kubutegetsi CNDD FDD ndetse n’iritavuga rumwe nabwo CNL riyobowe na Agatho Rwasa.
Gusa Leta y’u Burundi ntiragira icyo itangaza ku busabe bw’ihuriro CNARED bwo gukorera mu gihugu bityo gutanga umukandida perezida bikaba bikibagoye igihe batari gukorera imirimo yabo ku butaka bw’u Burundi.
kugeza ubu amashyaka akorera ku butaka bw’icyo gihugu ari nayo ahabwa uburenganzira n’itegekonshinga bwo gutanga umukandida Perezida ni CNDD FDD riri kubutegetsi, riyobowe na Pierre Nkurunziza wavuze ko atazongera kwiyamamaza na CNL ritavuga rumwe nabwo riyobowe na Agathon Rwasa .
Abakurikiranira hafi ibibera mu gihugu cy’u Burundi bavuga ko umufasha wa Perezida Nkurunziza,Denise Bucumi Nkurunziza ashobora kuba arimo gutegurwa kuziyamamariza kuyobora igihugu agahangana na Agatho Rwasa utarahwemye gutangaza ko anyotewe no kuyobora abarundi.
Hagati ya Madame Denise Nkurunziza na Agathon Rwasa ninde wazasimbura Perezida Pierre Nkurunziza ?
Madame Nkurunziza ni umuntu utarakunze kugaragara muri politiki cyane kuva umugabo we yayobora igihugu cy’u Burundi .ibikorwa by’amasengesho no kuririmbira Imana ni byo byakunze kwiharira umwanya munini w’ubuzima bwe.
Mu myaka ibiri ishize nibwo Madame Denise Nkurunziza yatangiye kugaragaraza mu bikorwa mpuzamahanga ndetse n’ibya politiki.ibi bikaba bifatwa nk’ibikorwa bica amarenga y’uko Perezida Nkurunziza arimo gutegurira umufasha we kuzamusimbura.
Umwaka ushize wa 2018 ibiro by’umufasha w’umukuru w’igihugu yatangije inama ngarukamwaka yiswe International women leader’s conference .
Iyi nama ihuza abagore bari mu nzego nkuru, igatumirwamo abafasha b’abakuru b’ibihugu bitandukanye ndetse n’intumwa nkuru zo ku migabane itandukanye.
Ubwo iyi nama yabaga ku nshuro yayo yambere,Perezida Nkurunziza yateruye imbwirwaruhame ye avuga ko ashimira Imana cyane kuba yarahaye u Burundi Madame Denise Nkurunziza kubera akamaro kanini afitiye icyo gihugu.
Yagize ati : « (…)bashiki banjye muri hano,sinarangiza ijambo ryanjye ntabahamirije ko muri kumwe n’umunyamaboko.ibi mbivugiye kubwa Nyakubahwa Mandame Nkurunziza.ndashimira umwanya nahawe muri yi nama ndangurura ijwi ngo mbamenyeshe ko muri umugore w’ubushobozi mu gihagararo no mu bwenge,ni umugisha ku Burundi kuba mubarirwa mu bana babwo,Imana ibahe imigisha itagabanyije. »
Mu bigaragara ku mashusho yafashwe muri iyi nama,iri jambo ritaka ubushobozi Madame Nkurunziza ryakoze ku mitima y’amagana yari yitabiriye iyi nama.
THE POWER OF HOPE ni igitabo giherutse gusohoka kivuga ku buzima bwa Madame Deise Bucumi Nkurunziza.ku rupapuro rwacyo rw’105 Denise Nkurunziza yavuze ko mu mwaka w’2002 yarose ko azayobora igihugu cy’u Burundi.
Izi nzozi zishidikanywaho na benshi. bavuga ko zishobora kuba ari impimbano zigamijwe gushaka kwigarurira imitima y’Abarundi humvikanishwa ubushake bw’ Imana kuri Denise Nkurunziza bwo kuzayobora igihugu cye.
Ngo ukuri kw’izi nzozi kwari kuba Iyo iki gitabo cyandikwa mbere y’uko Pierre Nkurunziza aba Perezida w’u Burundi.kucyandika ubu birashoboka ko ashyiramo ibyo ashaka bimufasha mu ntego yo kuba yategura abarundi kuzakira neza umugambi we wo kuziyamamariza kubayobora.
Ibi bijya guhura n’ibyavuzwe ko mu mwaka w’1996 Pierre Nkurunziza yabonekewe n’Imana imubwira ko azayobora u Burundi.Aha yari akiri inyeshyamba.
Gusa Ikinyamakuru M24 gikorera kuri youtube cyatangaje ko ishyaka CNDD FDD ryasohoye itangazo rivuga ko umufasha wa Nkurunziza atazatangwa nk’umukandida waryo.
Hakaba hategerejwe uzatangwa n’iri shyaka mu matora azamuhanganisha na Agathon Rwasa
Agathon Rwasa, visi perezida wa kabiri w’inteko ishingamategeko yatangaje ko aziyamamariza kuyobora abarundi mu matora ateganyijwe umwaka utaha.Ni umunyapolitiki uyobora ishyaka ryitwa FNL akaba yararanzwe no kudacana uwaka n’ishyaka CNDD FDD riyoboye igihugu,ishyaka CNL ayoboye rimaze kwiyunvwamo n’amoko yose y’Abarundi,kandi ryakomeje umutsi kabone n’ubwo abarwanashyaka baryo 250 bamaze kwicwa abandi bakaburirwa irengero,kandi byose Bwana Agatho Rwasa akaba abishyira ku Ishyaka riri k’ubutegetsi CNDD FDD,bityo abasesenguzi mu bya Poltiki basanga mu gihe CNDD FDD yatangaho Denize Bucumi Nkurunziza nk’umukandida byaha amahirwe menshi CNL ya Agatho Rwasa gutsinda amatora n’ubwo hari icyoba cy’uko ashobora guhimbirwa ibyaha akajyanwa mu Mpimba.