Mu 2014 Lt Mutabazi yakatiwe n’urukiko rwa gisirikare gufungwa burundu no kwamburwa impeta za gisirikare.
Yari ahamijwe ibyaha byo gushaka kwica umukuru w’igihugu no gukwirakwiza ibihuha byangisha ubutegetsi.
Lt Mutabazi – ufatwa nk’uwari ukuriye itsinda ry’abo bareganwa – ahakana ibi byaha.
Kuva mu kwezi kwa gatandatu nibwo yatangiye kuburanishwa mu bujurire, umwanzuro ku bujurire bwe wagombaga gusomwa tariki 04 z’ukwezi kwa 10, urasubikwa wimurirwa tariki 18/10 .
Uwo munsi ugeze nabwo wongeye gusubikwa ushyirwa uyu munsi tariki 08/11.
Uyu munsi nabwo byatangajwe ko kubera ubunini bwa dosiye urukiko rutararangiza kuyitegura nk’uko abari muri uru rubanza babitangaje.
Umwanzuro w’urukiko ubu wimuriwe tariki 15 z’uku kwezi.
inkuru ya BBC