Mu mudugudu wa Rabika , akagari ka Migeshi mu murenge wa Cyuve , Akarere ka Musanze mu ntara y’amajyaruguru , haracyagaragara amwe mu macumbi y’abaturage arutwa na Nyakatsi.
Akigera mu mudugudu wa Rabika , akagari ka Migeshi mu murenge wa Cyuve , Akarere ka Musanze mu ntara y’amajyaruguru, umunyamakuru wa Rwandatribune.com yakubiswe n’inkuba abonye amwe mu macumbi y’abaturage batuyemo arutwa na Nyakatsi ya mbere.
Umugabo witwa Munyaziboneye atuye muri uyu mudugudu wa Rabika ariko aho arara ntushobora guhamya ko harara umuntu kuko inzu ye isakaje amabati ashaje nayo afashwe n’ibiti bine byo mu nguni z’inzu ahandi hose nta kintu gihari ni nko kurara hanze.
Gusa umunyamakuru wa Rwandatribune.com akigera iwe ntiyahamusanze ariko abaturanyi be bagize icyo batangariza umunyamakuru. Kabagema Félicien ni umuturage utuye muri uyu mudugudu.Yaganiriye n’umunyamakuru wa Rwandatribune avuga umuruho wa Munyaziboneye. Aragira ati “ Uyu mugabo Munyaziboneye yaje avuye mu mudugudu wa Gakenke mu kagari ka Migeshi ari kumwe n’umugore we , gusa umugore yaje kumuta yigira iwabo noneho akazu barimo kamaze gusaza yubakiwe inzu n’abaturage mu mabati ashaje yarahawe n’umugiraneza.”
Kabagema akomeza asobanurira umunyamakuru wa Rwandatribune ko bitatinze ngo uyu mugabo Munyaziboneye yaje kubumbirwa inkarakara n’abapantekoti ngo yubakirwe ariko aza kuzigurisha.
Kabagema , mu byifuzo atanga agira ati “Uyu mugabo arara ahangaha mubona mbese n’umuntu udafite uko abayeho kuko niho ateka ndetse afite n’umuhungu witwa Nishimwe nawe iyo ahari bagangika aha. Iyo bwije , turara duhagaze ngo dutabare agize ikibazo , gusa twemera gukora umuganda Leta igize icyo imukorera , natwe ntitwakwiganda kuko arababaje cyane.”
Si imibereho mibi ya Munyaziboneye yabonywe n’umunyamakuru wa Rwandatribune gusa kuko hari n’undi mubyeyi w’umupfakazi ufite abana 5 ariko nawe uba mu nzu isakaye ariko nayo itagira urugi n’amadirishya ndetse urara ahirimanga ku gasambi n’abana be nkuko bigaragara ku ifoto.
Hakuradusenge Annonciata ni umubyeyi uturanye n’aba baturage nawe ntahabanya na mugenzi we Kabagema kuko nawe agira ati “ Uyu Munyaziboneye abayeho nabi kuko arara aha , bwacya akajya gushakisha uwagira icyo amufungurira bwakwira akaza kwigaragura kuri ibi bishogoshogo muri iyi ngirwa nzu. Uretse n’uyu kandi hari n’undi mubyeyi witwa Kabakera Béatrice nawe utuye muri uyu mudugudu urara mu kazu kadakinze n’abana be batanu. Leta ikoze ibishoboka ikabafasha natwe abaturage twashyiraho akacu kuko babayeho nabi bikabije.”
Umunyamakuru wa Rwandatribune yagize n’amahirwe aganira n’umujyanama w’ubuzima muri aka kagari Madame Nyirarukundo Rachel nawe agaragaza ububabare bw’aba baturage agira ati “Ubuzima Munyaziboneye na Kabakera babayemo burababaje kuko ntaho baba kandi n’ubuyobozi burabizi kugera ku murenge.”
Uyu mujyanama arakomeza agira ati “ Leta igize ibishyizemo ingufu ikagira icyo ibakorera , natwe twashyiraho akacu kuko dufite impungenge ko inyamaswa zizabadutwara , ku bwacu mudufashe kuko turara duhangayitse.”
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Migeshi Bwana Ntagwabira Lambert yavuze ko abo baturage abazi kandi ko bafite imibereho mibi ariko ko hari gahunda yashyizweho yo kwita ku bibazo bibangamiye imibereho y’abaturage ( ibyo yise mu rurimi rw’amahanga Human Security Issues) kugira ngo bikemuke mu mpera z’uyu mwaka wa 2019. Aha aragira ati “Ntabwo twatererana abanyarwanda , niyo mpamvu duteganya kububakira nk’abanyarwanda kuko bose bari ku rutonde kandi ndababwiza ukuri ko tugize amahirwe abafatanyabikorwa ntibadutenguhe , mu mpera z’ ukwezi k’Ukuboza uyu mwaka icyo kibazo kizaba cyarakemutse.”
Gahunda yo kurwanya nyakatsi mu Rwanda igacika burundu ntiyavuzweho rumwe igitangira gushyirwa mu bikorwa mu mwaka wa 2010, aho abaturage n’abayobozi batavuze rumwe ku isenywa ry’amazu ya nyakatsi mu Rwanda , ubwo abayobozi bahigiraga hasi no hejuru ayo mazu kuko abaturage batishimiraga ibitero bagabwagaho n’abayobozi barwanya izo za nyakatsi.
Dore zimwe mu nzu zasenywaga ariko iyo urebye izo abo baturage ba Migeshi bararamo , izi ziraziruta. Rwose Ubuyobozi nibutabare aba baturage n’abandi bameze nkabo.
IRASUBIZA Janvier.