Mu minsi mike ishize u Rwanda rwamuritse imodoka zikoreshwa n’amashanyarazi, ibi bikaba byaragezweho ku bu fatanye n’uruganda rwa voskwagen rukorera mu Rwanda.
Bamwe mu baturage batuye mu karere ka Rubavu bavuga ko bishimiye izi modoka kuko basanga bizabagabanyiriza ikiguzi batanga kuri essanse cyangwa mazutu.
Bagize bati ” Byaba ari ibintu byiza kuri twe nk’abantu batunze ibinyabiziga mugihe twabona izomodoka kuberako byadufasha kugabanya amafaranga tugura essanse na mazutu buri munsi.”
Aba bavuga ko bafite impungenge z’igihe umuriro uzajya umara bashingiye ku birometero imodoka izajya ikora, ngo byaba ikibazo umuriro ugushiriyeho uri ahantu utabasha kubona aho usharija.
Bivugwa ko bateri yuzuye neza y’izi modoka ishobora gukora ibirometero hagati 120 na 144 km, bikaba byitezwe ko mu gihe izi modoka zizatangira gukoreshwa mu Rwanda byazafasha cyane mu kugabanya ibyuka bihumanya ikirere bikangiza ibidukikije.
U Rwanda nicyo gihugu cya mbere muri Afurika gikorewemo igeragezwa ry’izi modoka zikoresha amashyanyarazi.
Hategekimana Claude