Bamwe mu bafite ubumuga bwo kutumva bo mu karereka Musanze bavuga ko batumvikana n’abaganga mugihe bagiye kwivuza kuko ngo abaganga baba badasobanukiwe n’amarenga bakoresha bikabagiraho ingaruka zo kutavurwa neza .
Abingeneye Florence ni umuforomokazi mu ikigonderabuzima cya Nyakinama giherereye mu murenge wa Nkotsi mu akagali ka Bikatsa .avuga ko mu barwayi babagana baje kwivuza harimo n’abafite ubumuga bwo kutavuga ariko ko bafite imbogamizi zo kudasobanukirwa n’ururimi rw’amarenga bakoresha.
Agira ati“twakira abafite ubumuga bwo kutavuga ariko kumenya amarenga bakoresha twe abaganga biratugora, gusa turagerageza uko dushoboye mu marenga bakoresha, niba afashe ku mutwe tukamenya ko ababara umutwe tukawumuvura , ariko mu byukuri ntitwavuga ngo tubyumva kimwe nk’uko baba babyifuza.”
Abingeneye akomeza avuga ko bifuza ubufasha kugira ngo abafite ubumuga bwo kutavuga bahabwe serivise nziza.
Agira ati “Icyifuzo dufite ni uko buri centre de santé hahugurwa umukozi umwe akamenya amarenga baba bakoresha.”
Bigirimana Noel ni umuyobozi w’ikigo kirera abana bafite ubumuga bwo kutavuga cyitwa Deaf People Trainning Center giherereye mu murenge wa Nyange.
Avuga ko abo bana bagorwa cyane mu gihe barwaye bakajya kwa muganga kuko abaganga batumva amarenga yabo.
Aragira ati “ Nk’ubu ntawe twakohereza wenyine ngo yijyane kwa muganga ntawe umuherekeje kuko tuba tutizeye niba muganga umwakira baribwumvikane, rero hagomba kugira umuntu umuherekeza uzi amarenga uri buyasobanurire muganga kugirango abashe kwivuza neza.”
Uwitonze Hesron ni umukozi w’akarere ka Musanze ushinzwe kwinjiza abafite ubumuga muri gahunda za leta. nawe yemeza ko abafite ubu bumuga bahura n’ikibazo cyo kutumvikana.
Ati “Rwose icyo kibazo kirahari natwe turakiza , ariko turikugishakira igisubizo kuburya twaha amahugurwa umukozi umwe muri buri centre de santé uzajya ubafasha kumva amarenga bakoresha n’ubwo bwose ari inzira ndende ariko bizagerwaho.”
Mu karere ka Musanze habarurwa abafite ubumuga bwo kutavuga bagera ku 6,245 barimo abagore 3,651 n’abagabo 2,594.
Mujawamariya Josephine