Bamwe mu bahinzi b’ibigori bo mu karere ka Nyabihu mu murenge wa Mukamira bavuga mbere y’umwaka wa 2012 ubuhinzi bwabo bwari buteye imbere kuko bagemuraga umusaruro ku ruganda rwa Maiserie.
Aba bahinzi bavuga ko kuva muri uwo mwaka uru ruganda rutagikora bikaba byarasubije inyuma ubuhinzi bw’ibigori muri aka gace bakaba basaba ko uru ruganda rwakongera rugakora nk’uko mbere byari bimeze.
Ngo usibye inyubako ihagaze n’abasekurite(abacunga umutekano)nta kindi kigaragara ahubatse uruganda rwa Maiseri.
Mukamana Chantal yagize ni umuhinzi w’ibigori wigeze kujya agemura umusaruro ku ruganda rwa Maiseri.
Yagize ati “nk’ubu twahingaga ibigori twizeye ko nibyera tuzahita tubibonera isoko kuko twahitaga tubigemura muri uru ruganda ariko ubu ntarindi soko dufite, tubigurisha n’ababyotsa cyangwa natwe tukicara ku muhanda tukabyigurishiriza cyangwa tukabyokerezaho bakaba ariko babigura Kandi ibyo ntibyatwungura .”
Sindikubwabo Ereneste nawe agira ati ” uru ruganda rugikora twari dufitemo inyungu kuko usibye no kugemurira umusaruro wacu twahabonaga n’akazi kuko abakozi bakoreshaga benshi ni abahano habegereye n’abacuruzi bamaresitora nabo barungukaga kuba rwarafunze n’igihombo gikomeye rwose byaduteje ubukene ahubwo mwadufasha bakogera bagakora kuko kubona inyubako n’amamashine biraho gusa ntacyo bikora birababaza.”
Umuyobozi w’akarere ka Nyabihu madamu Mukandayisenga Antoinette avuga ko nk’akarere barimo gukurikurana impamvu rwafunze ndetse no kuyishakira umuti.
Yagize ati “hariho gahunda yo kurwegurira abikorera kugirango babe aribo barukoresha kuko rwari urw’abapadiri ariko bananirwa kurukoresha dufata umwanzuro ko rwahabwa abikorera gusa biracyari mu maboko ya RDB.”
Madamu Mukandayisenga yakomeje avuga ko ruhawe abikorera byafasha abahinzi b’ibigori mu iterambere .Uru ruganda ngo ntirwafashaga abahinzi b’ibigori bo mu karere ka Nyabihu gusa kuko n’abo mu karere ka Rubavu nabo bahagemuraga umusaruro wabo.
Twashatse kumenya icyo ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere RDB kivuga ku kuba uruganda rwa Maiserie rumaze imyaka itanu rutagikora ntibyadukundira kugeza ubwo twatangazaga iyi nkuru.haramutse hari icyo badutangarije ku cyakemura ikibazo cy’uru ruganda mwagisoma mu nkuru zakurikira.
UWIMANA Joselyne