Bamwe mubaturage batuye mu karere ka Musanze bavuga ko babangamiwe
no kutamenya igishushanyo mbonera cy’umugi batuyemo kigendanye n’icyerekezo.ibi ngo bibagiraho ingaruka zibateza igihombo gikomeye nko gusenyerwa inzu, ibintu bafata nko guhabwa servise mbi. Mwizere Emmanuel utuye mu murenge wa Cyuve wo mu karere ka Musanze
akora umwuga w’ubucuruzi ,aravuga ko atazi igishushanyo mbonera cy’umugi wa Musanze. Agira ati “ Njyewe njya nganira na bamwe mu baturage na bo
bakambwira ko batakizi ko hari igihe twubaka amazu mu bushobozi bwacu cyangwa rimwe na rimwe tukaka inguzanyo muri za banki, tukabona ubuyobozi butwituye hejuru buje kudusenyera butubwira ngo ntitwakurikije igishushanyo mbonera,buti aha nta nyubako ihateganyijwe ,ahubwo hazaca umuhanda , bagahita bazisenya tukabihomberamo, byaba byiza bagiye babitumenyesha mbere.aho kugira ngo twubake mu buryo butemwe.” Bizimana Emmanuel umuturage wo mu karere ka Musanze aremeza ko
igishushanyo mbonera nawe atakizi ko ingaruka zibageraho zidindiza iterambere ryabo. Yagize ati “ Turasaba abayobozi kurushaho gushyira imbaraga mu
kudusobanurira igishushanyo mbonera tukamenya ibigiye gukorwa n’ibiki ibidakwiye gukorwa n’ibiki tukamenya amakuru mbere yuko tugwa mu gihombo.” Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Musanze BAGIRIHYA Peter
Clever aravuga ko hari abaturage bamwe na bamwe batazi koko igishushanyo mbonera . Aragi ati “Tugiye kurushaho gushyiraho imbaraga mu kurushaho kubasobanurira igishushanyo mbonera tubinyujije mu nteko z’abaturage.”Umugi wa musanze ni umwe mu migi yunganira umugi wa Kigali, ukaba uganwa na bamukerarugendo benshi baba baje kureba ibikorwa nyaburanga bihari. Akarere Musanze kakaba gatuwe n’abaturage bagera kubihumbi 438.000 kakaba gafite imirenge 15,utugali 68 n’imidugudu 432. Mujawamariya Josephine
|
|
|
Musanze:Kutamenya igishushanyombonera cy’umujyi bituma bubaka bagasenyerwa n’ubuyobozi
Leave a comment
Leave a comment